Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje amagambo akomeye ashimangira urwego rutangaje rw’umukinnyi Imanishimwe Emmanuel Mangwende, avuga ko nubwo yaba afite akaguru kamwe, amurutira abakinnyi bose bakina ku ruhande rw’ibumoso mu Amavubi.
Aya magambo yayatangarije itangazamakuru mbere y’umukino w’ingenzi Amavubi agomba gukina na Benin kuri uyu munsi tariki 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro saa 18:00’.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko abajijwe niba Mangwende, uheruka kuva mu mvune, ameze neza ku buryo yahabwa umwanya uhagije mu kibuga.
Amrouche yagize ati: “Naba mbabeshye mvuze ko ameze neza 100%, ariko ni byiza kuba yagarutse mu ikipe. Ntabwo twigeze tubonana mbere, ariko ubu yatangiye gukina mu ikipe ye.”
Yakomeje agira ati: “Iyo umurebye, ugereranije n’abandi bakina kuri uwo mwanya hano mu Rwanda, Mangwende n’ukuguru kumwe arabaruta. Kuri njye, sinabura kumwitabaza.”

Mangwende, wa AEL Limassol yo muri Cyprus, aheruka gukinira Amavubi mu Ugushyingo 2024 mu mukino ukomeye u Rwanda rwatsinzemo Nigeria ibitego 2-1.
Yongewe ku rutonde rw’abakinnyi nyuma, kugira ngo afatanye na Niyomugabo Claude, umaze iminsi akinirwa kuri uwo mwanya ariko ugikemangwa na benshi byaje byiyongera ku kuba amaze kwerekwa amakarita menshi y’umuhondo.
INDI NKURU WASOMA : Imvune ya Cole Palmer ikomeje kuba mbi cyane
Umutoza Amrouche n’ikipe ye bagomba gushaka uburyo bakina bigengesereye, kuko abakinnyi 9 barimo Mangwende, Manzi Thierry, Mugisha Casmire, Gilbert, Jojea n’abandi bafite amakarita y’umuhondo, bakaba bashobora gusiba umukino wa nyuma nibaramuka bongeye kuyihabwa.
Umukino wo kuri uyu wa Gatanu ni ingenzi cyane, kuko mu mibare Amavubi aracyafite amahirwe yo kugera mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu itsinda C, runganya amanota 11 na Nigeria, Bénin na Afurika y’Epfo bifite 14, bivuze ko gutsinda imikino ibiri ya nyuma (Benin na Afurika y’Epfo) bishobora kurujyanya muri iri rushanwa.
Ku ruhande rwa Benin, nabo bafite ikibazo gikomeye cyo kubura umukinnyi wabo w’ingirakamaro Junior Olaitan, udahari kubera ikibazo cy’uburwayi nk’uko ikipe ye yo muri Turikiya ibitangaza.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm