Ikipe ya Pyramids yamaze gufata indege iyivana I Cairo mu Misiri iyerekeza mu Rwanda ,aho ije gukina na APR FC umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League .
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo APR FC yambarire urugamba mu mikino y’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League, abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru bose bari mu myiteguro y’uyu mukino ukomeye uteganyijwe kuba ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pelé Stadium, guhera saa Munani z’amanywa.
Nkuko yabitangaje ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo;Pyramids FC yo mu Misiri yemeje ko yamaze gufata rutemikirerere yerekeza i Kigali , aho igomba gutangirira urugendo rwo kwisubiza igikombe yatwaye umwaka ushize.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Ruben Amorim yashimangiye ko adahangayikishijwe n’ibyo kuba yakwirukanwa
Iyi kipe ni nayo APR FC yakinnye na yo umukino wabo wa mbere mu mwaka ushize warangiye inyangiwe ibitego 3-2 mu mikino yombi, binatuma uyu mukino witegwaho byinshi, dore ko usubije irushanwa aho ryatangiye.
Mu minsi ishize mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gusoza imyitozo y’iyi kipe yaberaga kuri Sitade Ikirenga Ishyorongi, Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yijeje abafana ko ikipe ye yiteguye neza, ndetse ko intego ari ugutsinda umukino ubanza kugira ngo bakomeze gutanga icyizere cyo kugera mu matsinda.
Aho yagize ati: “Abakinnyi bose bari mu mwuka mwiza, n’ubwo Ouattara Djibril atari kumwe natwe kubera imvune, abandi nka Ruboneka Bosco na Fitina baragarutse kandi bameze neza.”
Ku ruhande rw’abafana, amatike yatangiye kugurishwa kuva tariki 23 Nzeri 2025, ndetse ubu uyishaka ashobora kuyigura anyuze kuri 662700*1212#, aho ushobora guhitamo hagati y’ibiciro bine: 5,000 Frw, 10,000 Frw ahatwikiriye, 20,000 Frw VIP, na 30,000 Frw VVIP.
The Drum twakwibutsa ko uyu mukino wari uteganyijwe mbere y’iyi tariki ugiye kuberaho gusa ukaza kwimurwa kugira ngo Pyramids ibanze yitabire amarushanwa ya FIFA Intercontinental Cup.





