Mu nama idasanzwe yabereye i Kigali, Umufaransa David Lappartient yatorewe kongera kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) mu yindi manda y’imyaka ine, aho azarangiza inshingano ze mu mwaka wa 2029.
Ibi byatangajwe ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, mu Nama ya 194 ya UCI yabereye muri Kigali Convention Centre.Iyo nama yateguwe mu gihe u Rwanda ruri kwakira ku nshuro ya mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare yitabiriwe n’ibihugu 108, kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.
David Lappartient, w’imyaka 52, yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa UCI. Hashingiwe ku ngingo ya 41 y’amategeko shingiro y’iyi mpuzamashyirahamwe, mu gihe habonetse umukandida umwe ku mwanya, ntihateganywa gutora. Bityo, yemejwe ntawe bahanganye, nk’uko byanagenze mu matora yo mu 2021.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : UCI ROAD WORLD CHAMPIONSHIP 2025- Umufaransa yegukanye umudali wa zahabu mu bakobwa batarengeje imyaka 23
Uyu mugabo ayoboye UCI kuva mu 2017 ubwo yasimburaga Brian Cookson. Mbere yaho, yari ayoboye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bufaransa (FFC) ndetse na UEC, ihuriro ry’ibihugu by’i Burayi mu mukino w’amagare. Nubwo yagerageje kwiyamamariza kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga muri Werurwe 2025 ntibimuhire, yakomeje kugirirwa icyizere muri UCI.
Kuva mu 2022 kandi, Lappartient ari umwe mu banyamuryango ba Komite Olempike Mpuzamahanga. Yahagaritse inshingano zo kuyobora Komite Olempike y’u Bufaransa mu Gicurasi 2023 kugira ngo yibande ku z’UCI.
Ni ibirori bikomeye by’uruhurirane rw’imikino byahuje amaso y’Isi yose, bikaba byaragaragaje ubushobozi bw’u Rwanda mu kwakira ibirori by’uru rwego.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ni we wafunguye ku mugaragaro iyi Nama ya 194 ya UCI, ndetse hanemejwe ibihugu bizakira Shampiyona y’Isi y’Amagare mu myaka itaha.
Imijyi irimo Montreal (Canada) izakira iyi mikino mu 2026, ikurikirwe na French Alps (u Bufaransa) mu 2027, Abu Dhabi (Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu) mu 2028, Roskilde (Danemark) mu 2029, Brussels (u Bubiligi) mu 2030 na Trentino (u Butaliyani) mu 2031.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .