Connect with us

Imikino

AMAFOTO -Umwongereza yanikiriye izindi ngimbi muri shampiyona y’isi

Kuri uyu wa Gatanu, umujyi wa Kigali  wakomeje kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho hakinwaga isiganwa ryo mu muhanda [road race] mu cyiciro cy’ingimbi zitarengeje imyaka 19.

Isiganwa ryatangiye saa mbiri za mu gitondo, ritangirira kuri Kigali Convention Center, abasiganwa bagasabwa kuzenguruka inshuro umunani zingana n’intera ya kilometero 119.3.

Abakinnyi 142 baturutse mu bihugu 71 nibo batangiye isiganwa, barimo n’Abanyarwanda babiri: Ntirenganya Moise na Nkurikiyinka Jackson.

Nyuma y’isiganwa rikomeye ryasize benshi badasoje aka  gace, Umwongereza Harry Hudson, w’imyaka 18, ni we wegukanye umudari wa zahabu, akoresheje amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 19.

Yakurikiwe n’Umufaransa Blanc Johan yasizeho amasegonda 16, anganya ibihe na Jackowiak Jan wo muri Pologne waje ku mwanya wa gatatu.

Mu gihe Hudson yari ahagurukanye n’abandi ku isaha ya saa mbili, yaje kugaragaza imbaraga n’ubuhanga bwo kurushaho kwihuta mu duce tw’ibizamuka by’umujyi wa Kigali.

Yagiye agaragara imbere mu masaha ya nyuma, cyane ubwo yazamukaga ku gasozi ka Kimihurura no Kwa Mignone, aho abandi bakinnyi bari bananiwe kubera ikizamuka.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Ntirenganya Moise yabaye umukinnyi rukumbi wabashije gusoza isiganwa, asoza ku mwanya wa 66, ari nawo wa nyuma mu basoje bose.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Sergio Busquets yatangaje igihe cyo gusezerera kuri ruhago 

Naho mugenzi we Nkurikiyinka Jackson, yivanye mu isiganwa amaze kuzenguruka inshuro eshanu gusa, aho yaje mu itsinda ry’abakinnyi 58 batabashije kurangiza.

Isiganwa ryanyuraga mu mihanda izwi nka KCC-Gishushu-MTN-Nyarutarama-Golf-SOS-KACYIRU-Kimihurura-KCC, rikomeje kugaragaza umujyi wa Kigali nk’ahantu nyaburanga ho gukinirwa umikino w’amagare ku rwego mpuzamahanga.

Shampiyona irakomeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho hitezwe isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23, na bwo U Rwanda ruhagarariwe.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino