Connect with us

Featured

UBUSESENGUZI : Ubukene mu makipe afashwa n’uturere mu bitera umusaruro nkene w’Amavubi

Zirikana gusoma ibi mu nkuru :

  • Kuba amakipe yo mu turere adahemba nibyo biha icyuho maguya muri ruhago nyarwanda.
  • Gushakisha abaterankunga b’imbere mu turere aherereye mu bisubizo byafasha aya makipe.
  • Gushyiraho ubuyobozi buhwitse ndetse no kwimakaza umuco wo kubazwa inshingano ku bayobozi b’amakipe mu byakemura iki kibazo .
  • Ni irihe banga Mukura VS yakoresheje kugirango irwanye iki kibazo ?
  • Ese ibi bigira ingaruka ku myitwarire y’Amavubi ?

Mu gihe umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje gushakisha umuvuduko ushobora kuwugeza ku rwego mpuzamahanga, hari ikibazo gikomeje kuvugwamo ariko gisa nk’icyirengagizwa mu nzego bireba:-iki ni ikijyanye n’ubukene buhoraho muri menshi mu makipe y’umupira w’amaguru afashwa n’Uturere n’Umujyi wa Kigali.

Muri iyi nkuru reka turebere hamwe uburyo ikibazo cy’ubukene mu makipe afashwa n’uturere byumwihariko abarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda bigira ingaruka mbi zikomeye ku iterambere rya ruhago nyarwanda ; ndetse turifashisha urugero rw’ikipe ya Mukura V.S nk’inzira yo gushakira hamwe igisubizo kuri iki kibazo.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : CECAFA Kagame Cup : Mu mukino wari wuje ugufungana gukomeye ,APR FC iguye miswi na KMC !

Nyuma y’imyaka irenga 20 havugwa ibibazo by’amikoro, imiyoborere idahwitse n’ubushake buke muri aya makipe, hari impungenge ko aya makipe ashobora kuzima burundu cyangwa nkuko bivugwa na benshi mu bakurikiranira hafi ruhago nyarwanda akaba icyuho cyo kwemerera ibirimo maguya mu kwangiza ireme ry’ihangana muri ruhago yacu , ibi bisiga icyuho gikomeye mu mupira w’u Rwanda bitanasize ububasha bw’ikipe y’igihugu [Amavubi] mu guhanga ku ruhando mpuzamahanga.

Uko imyaka ishira indi igataha, amakipe yubatswe ku nkunga y’Uturere yagiye asenyuka cyangwa ukabona ko buri gihe ahoramo ikibazo cy’ubukene .

Ibi si iby’uyu kuko ufashe no hambere aha , ikipe ya Flash FC, yamenyekanye cyane muri Gitarama kuva mu 1984, yaje gusenyuka burundu mu 2006, isimburwa na AS Muhanga bitewe no kutitabwaho ndetse na AS Muhanga nubwo ifashwa n’akarere ka Muhanga nayo yakunzwe kuvugwamo ibi bibazo kugeza na magingo aya .

Nyanza FC nayo ni indi kipe yashinzwe n’Akarere, ariko kuva yamanuka mu cyiciro cya kabiri ntirasubira hejuru .Utanze uru rugero ntago wakwirengagiza Amagaju FC  ikipe ifashwa n’akarere ka Nyamagabe nubwo muri iyi myaka ya vuba bisa nkaho bigenda bikemuka ariko mu myaka yatambutse yari urugero rw’ikipe ihoramo ibibazo by’amikoro ibi byanatumye ishuro nyinshi imanuka mu cyiciro cya kabiri .

Ikipe ya Mukura vs.Amateka atwereka ko ikipe ya mbere yashingiwe muri Astrida,ariyo Victory.Ubwo u Rwanda rwabaga Repubulika havuyeho Astida hitwa Butare, Komine yo mu mujyi wa Butare yitwa Mukura.

Ubwo hafatwaga icyemezo cyo gukuraho amakipe y’umupira w’amaguru yo ku ngoma ya Cyami bakayitirira amakomine ,nibwo Abafurere bashinze ikipe ya victory basabye ko ku izina Mukura bongeraho Vs.

Kuva 1974 ubwo Komine Mukura yavagaho hakajyaho Ngoma yahise iyiyegurira bikozwe na Burugumesteri Kanyabashi Joseph.Kuva 1995 ikipe ya Mukura vs nk’izindi zose yakunze kuvugwamo ubukene bukabije kugeza nko mu myaka itanu ishize.

Kurundi ruhande ariko ,Mukura Victory Sports ,nko mu myaka itatu ishize yerekanye ko guhindura imikorere n’igenamigambi bigira umumaro. Nyuma yo kunyura mu bibazo bikomeye muri iki gihe, yifashishije abaterakunga b’imbere mu karere barimo Light House Hotel na sosiyete ya Volcano kugira ngo yisuganye ibone amafaranga yo kongera ku ngengo y’imari bagenerwa n’akarere , ndetse kuri ubu  nubwo yakuwemo abakinnyi batandatu barimo myugariro Rushema Chris n’umutoza  Afhamia Lotifi bagiye muri Rayon Sports ; gusa iyi kipe izwiho amahindura hamwe na Musoni Protais yagarukanye imbaraga zikomeye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

THEDRUM REPORTS.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Featured