Connect with us

Imikino

Twamenye ahazaza ha Rugaju Reagan nyuma yo gufungurwa !

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 08 Nzeri 2025, abanyamakuru n’abakunzi b’imikino bongeye kumva ijwi rya Rugaju Reagan, umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu kiganiro Urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda.

Iri ni nkuru yashimishije benshi, cyane cyane abari barakunze uburyo asobanura imikino n’isesengura rye ryimbitse.Izina Rugaju,  rizwi cyane mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, ryari amaze igihe ritumvikana muri aka kazi nyuma yo gufungwa by’agateganyo mu rubanza yari ahuriyemo n’abandi bantu 28, barimo abasirikare n’abanyamakuru.

Uyu munyamakuru, hamwe n’abandi, baregwaga ibyaha bijyanye n’imikoreshereze idahwitse y’amafaranga ya Leta, aho harimo n’aya kwishyura amatike y’indege y’abanyamakuru bitabiriye umukino wa APR na Pyramids wabaye mu mwaka wa 2024.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare rwaje gufata icyemezo cyo gufungura by’agateganyo bamwe muri aba baregwa, barimo na Rugaju, ku wa 26 Kanama 2025. Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, uyu munyamakuru yahise yongera kugaragara kuri radiyo, ku nshuro ya mbere ari kuri Magic FM, imwe mu maradiyo zibarizwa mu kigo cy’itangazamakuru cya RBA.

INDI NKURU BIFITANYE ISANO WASOMA : UBUSESENGUZI : Ubukene mu makipe afashwa n’uturere mu bitera umusaruro nkene w’Amavubi

Ni mu kiganiro Magic Line Up gitambuka guhera saa moya kugeza saa yine z’ijoro, aho yagaragaye atuje kandi yagaragaje ko nubwo yari amaze igihe adakora, atigeze ata ubuhanga n’ubushishozi bwe mu gusobanura iby’imikino.Magic FM, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, yamwakiriye igira iti: “Yagarutse!”

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo abarimo abanyamakuru nka Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro ndetse n’umuvugizi w’abafana ba APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani barekuwe n’urukiko rwa Gisirikare nyuma y’iminsi bari bamaze bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Barekuranywe n’abandi basivire ariko ni iby’agateganyo. Bivuze ko bazakomeza kuburanishwa badafunze.

Abo bose hamwe ndetse n’abarimo CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana bo mu rwego rw’Igihgu rushinzwe igorora (RCS) ndetse n’abandi basivire baregwa muri dosiye irimo n’aba ofisiye 3 mu ngabo z’u Rwanda .

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bagashimangira k obo baguze amatike y’indege biyishyuriye amafaranga.

Cpt Peninah Umutoni ufatwa nka kizigenza muri iyi dosiye we yari yireguye agaragaza inzitizi zirimo ko yemezaga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino