Connect with us

Amakuru

Menya Impamvu amakipe 5 atarimo Rayon na APR Fc na Bugesera ba tujuje ibisabwa byo gukina Shampiyona y’U Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko amakipe 5 ariyo yujuje ibisabwa ku girango yemererwe gukina shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2025-2026, N’andi makipe 10 yemerewe ariko harimo ibyo bagomba gucyemura, Indi 1 irangirwa.

Ku mugoroba wo kuwa kabiri Tariki ya 12 Kanama 2025, Nibwo Ferwafa yatangaje amakipe yemerewe guhabwa uburenganzira (Lisence), Yo gukina Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda izwi nka Rwanda Premier League.

Bigendeye ku mategeko ya Ferwafa na CAF  (Lisencing) n’imikino y’imbere mu gihugu.

Amakipe yose uko ari 16 akina shampiyona y’u Rwanda ibisubizo yahawe;

1. Amagaju Fc, Yemerewe kuko yujuje byose.

2. Marine Fc, Yemerewe kuko yujuje byose.

3. Rutsiro Fc, Yemerewe kuko yujuje byose.

4. Musanze Fc, Yemerewe kuko yujuje byose.

5. Police Fc, Yemerewe kuko nayo yujuje byose.

Amakipe yemerewe 10, Ariko bafatirwa ibihano kuko har’ibyo batujuje neza;

1. Kiyovu Sports Club yemerewe ariko irahanwa kubera;

Umuntu umwe ari ku mwanya 2 y’Ingenzi mu ikipe (Ni umuyobozi mukuru CEO akaba n’Umuyobozi mu by’imari n’icunga mutungo kandi ntabwo byemewe muri Ferwafa).

2. As Muhanga nayo yemerewe ariko irahanwa kubera;

Nayo Umuntu umwe ari ku myanya 2 y’Ingenzi mu ikipe (Ni umuyobozi mukuru CEO akaba n’Umuyobozi mu by’imari n’icunga mutungo kandi ntabwo byemewe muri Ferwafa).

3. Rayon Sports, APR Fc, Gicumbi Fc, Bazihawe ariko baranahanwa kubera;

Ntabwo batanze amasezerano yaho bazaza bakirira imikino yabo ( Stadium).

4. Mukura Victory Sports, Yemerewe ariko irahanwa nayo.

Kubera Batanze icyemezo cy’umu physiotherapy cyarangije igihe.

Kandi ntiberekanye amasezerano y’uko ntawe babereyemo umwenda umuntu uwari we wese.

5. Gasogi United yemerewe ariko nayo irahanwa.

Kubera Ntibatanze amasezerano y’umutoza wungirije wa mbere ahubwo batanga amasezerano y’umutoza w’ikipe y’abato.

6. Gorilla Fc yemerewe ariko irahanwa

Kubera ko itatanze amasezerano y’umutoza wa mbere wungirije.

7. As Kigali yemerewe ariko irahanwa

Kubera batatanze Aderesi y’ibiro byabo hamwe n’amasezerano y’ubukode cyangwa uburenganzira bwo bikoresha.

Ikindi ntibatanze amasezerano yanditse kandi yemeza ikibuga bazaza bakiriraho imikino yabo.

8. Etincelles nayo yemerewe ariko irahanwa.

Ikipe 1 rukumbi yangiwe ni Bugesera Fc, Kubera ko itatanze ibaruwe yemeza ko abakinnyi n’abakozi bafite ubwishingizi bwo kwivuza.

Ikindi ntibatanze imyirondoro y’umuganga w’Ikipe.

Kandi impapuro batanze za lisanse zari iza 2024-2025, Aho kuba iza 2025-2026.

Ferwafa kandi yamenyesheje amakipe yose atanyuzwe n’uwo mwanzuro wayo, ko agomba kuba yajuriye bitarenze tariki ya 12 na 13 z’uku kwezi turimo kwa 8 2025. Kandi Ferwafa yasabye amakipe atujuje ibisabwa gukomeza kuzuza byose mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru