Connect with us

Amakuru

Basketball : Shampiyona y’icyiciro cya mbere yatewe ipine

Shampiyona ya Basketball mu Rwanda yari iteganyijwe gutangira ku itariki ya 24 Mutarama 2026 yimuriwe ku ya 6 Gashyantare 2026, nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) rifashe icyemezo cyo kuyigiza inyuma kubera impamvu zijyanye n’ibibuga bizifashishwa.

Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gutegura neza imikino no kwirinda imbogamizi zaterwa n’ibikorwa mpuzamahanga biteganyijwe kubera mu bibuga bikuru by’igihugu.

Mu by’ingenzi byatumye shampiyona isubikwa, harimo ikoreshwa rya BK Arena na Petit Stade, ari byo bibuga byari biteganyijwe kwakira imikino myinshi ya Basketball muri icyo gihe.

By’umwihariko, ibi bibuga bizaberamo Igikombe cya Afurika cya Handball giteganyijwe kuva ku itariki ya 21 kugeza kuya 31 Mutarama 2026.

Iki gikombe kizitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, bikaba bisaba imyiteguro yihariye n’igihe gihagije cyo gutunganya ibibuga n’ibikorwaremezo bijyanye na byo.

Shampiyona ya Basketball y’uyu mwaka mu cyiciro cy’abagabo izakinwa n’amakipe icyenda ari yo APR BBC, REG BBC, Patriots, Tigers BBC, UGB, EAUR, Inspired Generations, Kepler ndetse na AZOMCO. Aya makipe yose azahangana ashaka kwegukana igikombe cy’igihugu, mu marushanwa ategerejwe n’abakunzi ba Basketball.

INDI NKURU WASOMA :Kepler yakuye inkingi ya mwamba muri APR

Mu cyiciro cy’abagore, shampiyona izitabirwa n’amakipe 11 ari yo REG WBBC, APR WBBC, Kepler WBBC, The Hoops, GS Gahini, GS Marie-Rene, AZOMCO, UR Huye, UR Kigali, EAUR na IPRC-Huye. Ibi bigaragaza ko Basketball y’abagore ikomeje kwaguka no guhabwa umwanya mu Rwanda.

Mu mwaka ushize w’imikino, APR BBC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo, mu gihe mu bagore cyegukanywe na REG WBBC.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru