Connect with us

Amakuru

Dore abafite amahirwe yo gusimbura Enzo Maresca wasezeye Chelsea

Ikipe ya Chelsea FC yinjiye mu mwaka wa 2026 iri mu bihe bikomeye nyuma yo gutandukana n’umutoza Enzo Maresca ku munsi wa mbere w’umwaka mushya.

Amakuru ava i Stamford Bridge agaragaza ko umubano wari warazambye hagati y’impande zombi, umusaruro ugakomeza kugabanuka ku buryo ubuyobozi bwafashe icyemezo gikomeye nubwo shampiyona yari igikomeje.

Maresca asize Chelsea iri mu rugamba rwo guhatanira imyanya ya mbere ine muri Premier League, ndetse ikaba ikomeje kwitwara neza mu marushanwa ya UEFA Champions League.

Ibi bituma uyu mwanya w’ubutoza uba ugaragara nk’ufite igikundiro ku batoza benshi, cyane ko ba nyiri iyi kipe bayobowe na Todd Boehly bazwiho gushora imari badatinya.

Nubwo Chelsea yatsinze umukino umwe gusa mu mikino irindwi iheruka, ifite ikipe y’abakinnyi bakiri bato ariko bafite impano idashidikanywaho.

Mu kibuga hagati, Moises Caicedo na Enzo Fernández bakomeje kwigaragaza nk’abakinnyi bashobora kubaka ejo hazaza h’ikipe, mu gihe Cole Palmer na Estevão bakomeje gutanga icyizere mu busatirizi.

INDI NKURU WASOMA :AS Muhanga mu nzira zo kongerera imbaraga ubusatirizi

The Drum twasesenguye amazina ari kuvugwa cyane mu gusimbura Maresca; Xavi Hernandez ari ku isonga mu bahabwa amahirwe, cyane ko nta kipe afite ubu kandi afite ubunararibonye bwo gutoza ku rwego rwo hejuru, harimo n’igikombe cya La Liga yatwaranye na FC Barcelona.

Hari kandi Liam Rosenior, uri kwitwara neza muri Strasbourg, ikipe iri mu muryango wa BlueCo, aho agaragaza ubushobozi bwo kuzamura abakinnyi no guhangana n’amakipe akomeye.

Oliver Glasner, umaze kwigaragaza muri Crystal Palace no mu Burayi, na Unai Emery wa Aston Villa na bo bari mu batoza bubashywe, nubwo kubakura mu makipe yabo hagati mu mwaka byaba bigoye. Cesc Fàbregas, wahoze akinira Chelsea, na we ari kugenda yiyubakira izina muri Serie A aho atoza Como.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru