Connect with us

Amakuru

Dore ibyo ugomba kumenya ku mutoza mukuru ugiye kuza muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports igiye gutangaza ku mugaragaro umutoza mushya w’ikipe nkuru, Umufaransa Bruno Ferry, mbere y’uko icyumweru kirangira.

Amakuru yizewe agera kuri The Drum avuga ko impande zombi zamaze kumvikana ku mbanziriza masezerano, aho Ferry ashobora no kuyobora imyitozo ye ya mbere ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Mu rwego rwo kongerera imbaraga abatoza, Marcel Lomami na we agiye kugaruka muri Rayon Sports, aho azaba yungirije Bruno Ferry nk’umutoza wungirije. Ibi bibaye nyuma y’igihe kirenga ukwezi iyi kipe idafite umutoza mukuru, nyuma y’uko Umunya-Tunisia Lotfi Afahmia yirukanwe mu Ugushyingo, azira umusaruro muke yagize mu mikino ya shampiyona n’iya CAF Confederation Cup.

Bruno Ferry ni muntu ki?

Bruno Ferry yavukiye i Châtel-sur-Moselle mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’u Bufaransa. Afite imyaka 58, akaba ari umutoza w’umupira w’amaguru ndetse yaranabaye umunyezamu wabigize umwuga. Afite uburambe bukomeye mu gutoza, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, aho amaze imyaka irenga 20 akorera mu makipe atandukanye.

INDI NKURU WASOMACamarade wa Bugesera Fc ati “Utsinda Rayon Sports ukaryama ugasinzira”

Uyu mutoza aherutse kuba umutoza mukuru wa AS Miquelonnaise yo mu Bufaransa, ikipe akina mu cyiciro cya Ligue SPM, aho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2020. Afite impamyabumenyi ya UEFA Pro Licence, izwi nk’iri ku rwego rwo hejuru mu gutoza.

Bruno Ferry azwiho gutoza umupira ugezweho, ushingiye ku gusatira, gutunganya umukino no kugenzura umupira. Akunda gukina mu buryo bwa 4-2-3-1, ashimangira ikinyabupfura mu kibuga n’imikinire itekanye. Yabaye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Sénégal, Ghana, Cameroun, Tanzaniya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakoze mu makipe nka Accra Lions , Eding Sport, AS Dakar Sacré-Cœur, Azam FC na AS Vita Club, aho yagiye aba umutoza wungirije ndetse n’umukuru.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru