Umukino wari utegerejwe na benshi hagati ya Gasogi United na Al Hilal Omdurman wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, wasize ikipe ya Gasogi itsinzwe ibitego 2-0 maze hasigara havugwa byinshi ku bitekerezo n’imyitwarire yakurikiye uyu mukino.
Ni umukino wabaga nyuma y’uko Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yishongoye cyane kuri iyi kipe yo muri Sudani, yemeza ko bazayereka ukuntu Shampiyona y’u Rwanda ikinwa.
Ibyo yari yateguje abakunzi b’umupira ntibyigeze bisohoboka, kuko nubwo Gasogi yakinaga neza mu gice cya mbere, mu cya kabiri yahise irekera umukino wose mu maboko y’Abanyasudani,nabo ntibatinda kubona inzira yo kuyinjiriza ibitego bibiri byasoje umukino.
Nyuma y’uyu mukino, Umutoza wa Gasogi United, Ndagijimana Dusenge Sasha, ntiyazuyaje kugaragaza ko ibyo bari bateguye bitakozwe neza uko babiteganyaga, cyane cyane mu gice cya kabiri cyaranzwe n’amakosa menshi y’abakinnyi be. Uyu mutoza ariko yavuze ko ikipe ye yari ifite amahirwe yo gutsinda, gusa uburyo bukomeye yabonye bukarangira bubyaye ubusa.
Mu butumwa yageneye itangazamakuru, Sasha yagaragaje ko adashyigikiye imvugo yo gufata amakipe yo muri Sudani nk’aho ari ikipe zidakomeye cyangwa zidashobora gutanga ishyaka ku kibuga. Yibukije ko umupira ari umukino w’intego no kwitegura, bityo nta mpamvu yo gufata nabi cyangwa gutesha agaciro abo muhanganye.
Yagize ati: “Mu mupira w’amaguru nta kipe n’imwe idakinika. Iyo ufite intego kandi ukubahisha uwo muhanganye, ibintu biragenda. None se kuvuga ngo ikipe ivuye muri Sudani bivuze iki? Al Hilal ntiyanganyije na Police FC hano, Al Merrikh se ntitubona uburyo yatsindwa inshuro nyinshi? Ni amakipe akinika . Iyo witeguye, ugakora ibyo mwumvikanye mu myitozo, birashoboka kuyakuraho amanota.”
INDI NKURU WASOMA:Jojea Kwizera yongereye amasezerano muri Rhode Island FC

Uretse kubura amanota, iyi ntsinzi yanahinduye uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze; Gasogi United, yari ifite amahirwe yo gusubira ku mwanya wa kabiri, yabuze ayo mahirwe maze APR FC ihita iwufata nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1. Gasogi ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 18.
Ku ruhande rwa Al Hilal Omdurman, iyi ntsinzi yabahesheje amanota arindwi, ibashyira ku mwanya wa 15.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c