Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudani yatangiye neza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025–2026, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2–0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025.
Ni umwe mu mikino itangiza umwaka w’imikino,kuri aya makipe yo muri Sudani yemerewe kuyitabira muri uyu mwaka w’imikino.
Umukino watangiranye umuvuduko, buri ruhande rwerekana ko rushaka amanota atatu ya mbere.Ikipe ya Al Merreikh, iyobowe n’umutoza Darko Novic wanyuze muri APR FC na Al Hilal, yinjiye mu kibuga yifitiye icyizere, nubwo mu gice cya mbere nta kipe yabashije kubona igitego.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, umutoza Haringingo Francis yari yahinduye byinshi muri 11 ye abanza, agerageza gukosora amakosa yagaragaye mu mukino baheruka gutsindwamo na Gasogi United.
Bukuru Christophe yahawe umwanya imbere ya Keddy, mu gihe Uwineza Jean René na Sandja Moïse nabo bahabwaga icyizere nubwo amahirwe babonye mu gice cya mbere atabyajwe umusaruro, cyane cyane ku mupira ukomeye Jean Rene yateye ndetse n’undi wa Amissi Cedric waciye hejuru y’izamu.
INDI NKURU WASOMA:Umwaka urashize atangiye gutoza Man United, Dore ibyo amaze gukora

Al Merreikh nayo yagiye irema uburyo ariko nta na bumwe bwaje kubyara igitego kugeza amakipe ajyanye mu karuhuko binganyije 0–0.
Mu gice cya kabiri, Abanya -Sudani bagarutse bambariye kwitwara neza muri uyu mukino mu buryo bugaragara. Imipira yihuta mu mpande no hagati mu kibuga yatangiye gushyira igitutu kuri Kiyovu Sports, bituma Haringingo akora impinduka zitandukanye ariko ntizagize icyo zitanga .

Igitego cya mbere cyaje ku munota wa 69, ubwo Dauda Ba yateraga ishoti rikomeye avuye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu wa Kiyovu ntiyabasha kurikuramo. Nyuma yo kubona igitego, Al Merreikh yakomeje kotsa igitutu, naho Kiyovu igakora amakosa menshi mu bwugarizi bwayo.
Ku munota wa 87, ubwo Myugariro ba Kiyovu bari bamaze guhuzagurika, Mohammed Teya Abudegen yatsindiye Al Merreikh igitego cya kabiri cyashimangiye intsinzi, umukino urangira ari 2–0.
Al Merreikh izongera kugaruka mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo, aho izaba ihanganye na Bugesera FC, mu gihe Kiyovu Sports izaba ishakisha uburyo yo kongera kwisuganya nyuma y’iki gitutu cy’intsinzwi ebyiri zikurikiranya.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c