Robert Lewandowski yongeye kwerekana ubuhanga bwe mu gutsinda ibitego, ubwo yafashaga FC Barcelona kubona amanota atatu akomeye itsinze Celta Vigo ibitego 4–2, bituma igera ku kinyuranyo cy’amanota atatu gusa inyuma ya Real Madrid iyoboye La Liga.
Umukinnyi w’Umunyapolonye yatangiye neza, atsinda igitego cya mbere ku munota wa 9 kuri penariti nyuma y’uko Marcos Alonso akoze ku mupira wari utewe na Fermin López mu rubuga rw’amahina.
Gusa ibyishimo bya Barça byamaze igihe gito, kuko Celta Vigo yahise isubiza nyuma y’amasegonda 22 gusa, ubwo Sergio Carreira yashyiragamo igitego cyo kunganya nyuma yo gusoza neza Counter –Attack [..ugusatira kuvuye mu gusatira k’uwo bari bahanganye ..], nyuma y’uko umunyezamu wabo akoze ku mupira Marcus Rashford yari agiye gutsinda wenyine agahita awutanga imbere.
Rashford, wagaragaye cyane muri uwo mukino, yaje kwikosora ku munota wa 36, atanga umupira mwiza wavuyemo igitego cya kabiri cya Barcelona cyatsinzwe na Lewandowski .
Celta Vigo yongeye kugaruka mu mukino ku gitego cya kabiri cyatsinzwe na Borja Iglesias ku ishoti rikomeye yohereje mu rushundura akoresheje ikirenge cy’ibumoso ubwo yari ahagaze ku murongo winjira mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Ter Stegen yisanga ntakindi cyo gukora.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umusore ukiri muto Lamine Yamal yatsinze igitego cya gatatu cya Barça, akoresheje neza umupira wari uvuye kuri Rashford, nawo wari utakajwe na ba myugariro ba Celta.
Mu gice cya kabiri, Barcelona yakomeje gusatira, maze ku munota wa 73 Lewandowski ashyiramo igitego cya gatatu cye n’icya kane cya Barcelona, nyuma yo gutera umutwe ku mupira wari uturutse kuri koruneri ya Rashford.
INDI NKURU WASOMA : Manchester City yizihirije ibirori bya Pep Guardiola kuri Liverpool
Lewandowski ufite imyaka 37 y’amavuko, ubu amaze kugira hat-trick eshatu muri La Liga, yongera ku zindi 16 yatsinze muri Bundesliga akinira Bayern Munich na Borussia Dortmund.
Barcelona yarangije umukino ifite abakinnyi 10 gusa, kuko hagati mu mukino Frenkie de Jong yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukandagira Iago Aspas mu minota y’inyongera.
Iyi ntsinzi yahise iha Barcelona amahirwe yo gukomeza guhatana na Real Madrid, nyuma y’uko ikipe y’umutoza Xabi Alonso inganyije na Rayo Vallecano mu mukino wari wabanje.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_