Connect with us

Imikino

Penaliti yahawe Rutsiro ku mukino inganijemo na APR FC ikomeje kurikoroza -Amashusho

Penaliti yahawe ikipe ya Rutsiro ikomeje guteza impaka zikomeye nyuma y’umukino APR FC imaze kungamo igitego 1-1 na Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Rwanda Premier League waberaga kuri sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu .

Iyi ni penaliti yatanzwe n’umusifuzi Jean Paul Ngabonziza ahagana nko ku munota wa mirongo ine w’igice cya kabiri ,ubwo myugariro w’ikipe y’ingabo z’igihugu ,Niyigena Clement yasaga Mumbele Mbusa Jeremie wari umaze kumutambukaho ubwo bari ku murongo winjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC.

AMASHUSHO Y’IYI PENALITI IKOMEJE GUTEZA IMPAKA !!

Iyi penaliti yahise yinjizwa neza cyane na Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’ wahise wishyurira Rutsiro FC nyuma gutereka umupira mu nguni yo hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Jean Pierre.

Igitego cya APR FC cyabonetse nko ku munota wa 31’ ushyira uwa 32’ gitsinzwe n’umugande  Denis Omedi witabye neza cyane umupira winjiranywe na mugenzi we Hakim Kiwanuka .

INDI NKURU WASOMA : SERIE A : Patrick Vieira yahanye gatanya na Genoa hadateye kabiri !

APR FC hamwe n’umutoza wayo Abderrahim Taleb,bari bahisemo kubanzamo abarimo ; Ishimwe Pierre Niyigena Clement , Nshimiyimana Yunussu, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Ngabonziza Pacifique ,Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka ,Denis Omedi na William Togui .

Mu gihe mugenzi we Bizumuremyi Radjab wari wanakiriye umukino yari yabanjemo abarimo Nzana Ebini Iniace ,Bizimana Kelvin ,Kabura Jean ,Hitimana Jean Claude ,Mutijima Gilbert ,Ndabitezimana Lazard, Uwambazimana Leon ,Arigo Obus Godspower, Nizeyimana Jean Claude, Mumbele Malikidogo Jonas na Mumbele Mbusa Jeremie.

Nyuma yo kunganya na Kiyovu SC ; ikipe y’Ingabo z’igihugu igize amanota umunani mu mikino ine imaze gukina mu gihe Rutsiro FC igize amanota abiri ku mwanya wa nyuma.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino