Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball mu bagabo, Hafedh Zouabi , yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 28 bagomba gutangira umwiherero wa mbere wo kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2026, kizabera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026.
Uyu mwiherero uteganyijwe gusozwa ku ya 5 Ugushyingo 2025, abakinnyi bagasubira mu makipe yabo kugira ngo shampiyona y’igihugu ikomeze, mbere y’uko bongera guhurira mu wundi mwiherero wa kabiri uzatangira 26 Ugushyingo kugeza 6 Ukuboza 2025.
Mu bakinnyi bahamagawe harimo abanyezamu batanu barimo Uwimana Jackson na Uwayezu Arsène (APR), Cyiza Kevin (ADEGI Gituza), Kwisanga Peter (Police HC) na Ikuzwe Élysée (Mutenderi TSS).
Abasatira banyuze ibumoso ni Musoni Albert, Ndayishimiye Jean Pierre, Kayijamahe Yves na Uwase Moïse, mu gihe abakina inyuma ari Nshimiyimana Alexis, Ndatimana James, Mbesutunguwe Samuel na Muhawenayo Jean Paul.
Abakina hagati ni Muhumure Élysée, Kubwimana Emmanuel, Niyonkuru Clément na Mutuyimana Gilbert, naho abakina inyuma iburyo ni Rwamanywa Viateur na Niyonkuru Kalim.
Mu basatira banyuze iburyo, haje Shumbusho Maliyamungu, Rutikanga Aimable, Ndayisaba Étienne, Akayezu André na Bazimaziki Jean Damascène wa Gicumbi HT. Abakina imbere ni Karenzi Yannick (Gicumbi HT), Hagenimana Fidèle (Police), Ineza Thierry (Police) na Niyoyita Vedaste (APR).
Federasiyo ya Handball ivuga ko uyu mwiherero ari intangiriro y’inzira y’uburyo u Rwanda ruri kwitegura gukina Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri mu mateka yarwo, nyuma y’icyabereye mu Misiri muri 2024, aho rwasoreje ku mwanya wa 14 mu makipe 16 yari yitabiriye.
Misiri yari yakiriye irushanwa ni yo yaryegukanye ku nshuro ya cyenda, ariko ubu amaso y’Abanyarwanda yerekejwe kuri 2026 aho bazaba bakiriye irushanwa, bifuza kwitwara neza imbere y’abafana babo.
INDI NKURU WASOMA : Djibril Ouattara wa APR FC wari umaze igihe arwaye yagarutse atangaza !
Umutoza Zouabi yabwiye itangazamakuru ko intego ari ugukora ikipe ifite imbaraga, ubunararibonye n’ubwitange, kandi yizeye ko umwiherero uzatanga umusaruro ufatika.
Hafedh Zouabi ati :“Tugomba gutangira kare kugira ngo tuzabe dufite ikipe yuzuye kandi ikomeye imbere y’abafana bacu,” .
Uyu mutoza w’Umunyatuniziya ufatikanya na Bagirishya Anaclet nk’umutoza wungirije, umaze imyaka irenga ibiri atoza u Rwanda, akomeje kugaragaza gahunda ifatika yo kuzamura urwego rwa Handball nyarwanda, by’umwihariko mu rwego mpuzamahanga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_