Nyuma y’imyanzuro yashyizwe ahagaragara na Komisiyo ishinzwe Imisifurire muri FERWAFA ku mikino yo ku munsi wa 5 wa Rwanda Premier League, ikipe ya APR FC yatangaje ko itanyuzwe n’ibyavuye mu isuzuma ryakozwe ku mukino wayihuje na Kiyovu Sports Club, maze isaba ko hajyaho komisiyo yihariye kandi yigenga, kugira ngo isuzume ukuri ku byemezo byafashwe n’abasifuzi bayoboye uwo mukino.
Uwo mukino wabaye tariki ya 25 Ukwakira 2025, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, ariko ntiwabuze kuvugwaho cyane kubera uko wasifuwe.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Rwanda Premier League yatesheje agaciro ubusabe bw’ Amagaju na APR FC
Tariki 27 Ukwakira 2025, APR FC yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko itishimiye uko umusifuzi Rulisa Patience yayoboye uwo mukino, cyane cyane ku byemezo bifatwa nk’ibitagaragaje ubutabera bwakagombye.
Amashusho yerekana icyo apr fc yise gukorwa mu mufuka ku mukino wayo na kiyovu !
Mu butumwa yashyize hanze y’uyu mukino, APR FC ivuga ko hagakwiye kwigwa ku kuba Rulisa ataragaritse umukino ubwo umukinnyi wo hagati witwa Ruboneka Jean Bosco yakorerwaga ikosa rikomeye ryagomba guhesha ikipe ye coup-franc, ahubwo rigahabwa Kiyovu Sports ndetse no mu gihe Denis Omedi yakorewe ikosa rikwiye guturukamo penaliti, ariko rikirengagizwa.
INDI NKURU WASOMA : Al Hilal Omdurman igiye gukina shampiyona y’u Rwanda irahagurutse ! -AMAFOTO
Muri iryo itangazo yashyize ahagaragara, ubuyobozi bwa APR FC bwagize buti:“Twemera ko amakosa ashobora kubaho mu mikino, ariko iyo ayo makosa agira ingaruka ku musaruro w’ikipe, tugomba gusaba ubutabera. Ibyemezo byafashwe n’abasifuzi ntibyagaragaje ukuri kw’umukino, kandi turasaba ko hakorwa isuzuma rihuriweho n’impande zose.”
Amashusho ikipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga ayo makosa, ivuga ko yambuwe amahirwe yo kubona intsinzi ku buryo budasubirwaho.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : LATEST – Amakuru yose avugwa muri APR FC yitegura gucakirana na Rutsiro
Nyuma yo gusuzuma byose , ku munsi wejo Komisiyo y’Imisifurire yatangaje ko umusifuzi atigeze akora ikosa na rimwe,ahubwo ishimangira ko ibyemezo bye byari bikwiye kandi bihuje n’amategeko y’umupira w’amaguru.
Ariko APR FC yo ivuga ko uwo mwanzuro waba warafashwe hadasuzumwe neza ibimenyetso byose, ari nayo mpamvu isaba ko hajyaho akanama katagira aho kabogamiye.
Nubwo hari uku kutumvikana n’iyi komisiyo ; APR FC igomba kujya gusura Rutsiro FC mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_