Connect with us

Amakuru

LATEST – Amakuru yose avugwa muri APR FC yitegura gucakirana na Rutsiro

Nubwo ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino  izahuramo na Rutsiro ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo , ariko ntizaba ifite abakinnyi batanu basanzwe mu ikipe ya mbere kubera impamvu zitandukanye zirimo imvune, amakarita n’ibihano by’imbere mu ikipe.

Ronald Ssekiganda ni umwe mu batazaboneka muri uwo mukino nyuma yo guhabwa amakarita abiri y’umuhondo mu mukino APR FC yanganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa.

Undi mukinnyi, Memel Dao, we wavunitse ubwo APR FC yatsindaga Mukura Victory Sports igitego 1-0, aho azamara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.

Djibril Ouattara, wakomerekeye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, na we yahagaritswe by’agateganyo kugira ngo agarure imbaraga, bikaba biteganyijwe ko azagaruka mu kibuga nyuma y’akaruhuko k’imikino mpuzamahanga.

Abandi bakinnyi babiri batazagaragara ni abarimo Mamadou Sy na Seidu Dauda, bo bacyiri mu bihano by’ukwezi nyuma yo guhanwa n’ubuyobozi bw’ikipe; ariko hari icyizere ko mu minsi mike hazatangazwa umwanzuro wa nyuma kuri iki cyemezo.

INDI NKURU WASOMA : Lamine Yamal yigaruriye inzu ya Piqué na Shakira

Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota arindwi (7) mu mikino itatu gusa, mu gihe andi makipe ari imbere yayo amaze gukina imikino itanu.

Mu kiganiro yahaye Radio 10 kuri uyu wa Kabiri, Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yemeye ko imikinire y’ikipe idahagaze neza nk’uko abakunzi bayo babyifuza, ariko anashimangira ko bafitiye icyizere ku mutoza w’Umunya-Maroc, Taleb Abderrahim.

Yagize ati: “Turasabwa gukina umupira mwiza, wa APR ya kera abantu bishimira. Ubu birasa n’aho bitarajya mu murongo neza, ariko turamwizeye kuko tumuziho ubunararibonye n’amahugurwa afite ku rwego rwa CAF Pro.”

Yakomeje avuga ko umutoza Taleb yashimye ikipe afite ariko anasaba ko yakwongerwamo abandi bakinnyi batatu kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa uburyo bw’imikinire yifuza.

“Ubu dufite ikipe yuzuye, ariko hari imyanya itatu yasigaye ifite intege nke — harimo izamu, n’ubwugarizi bw’inyuma ku ruhande rw’iburyo n’ibumoso. Naramuka abonye abo bakinnyi, twaba turi ku rwego rwo guhatana mu buryo twifuza,” niko Brig Gen Rusanganwa yabisobanuye.

Ku bijyanye n’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, umuyobozi wa APR FC yavuze ko bashobora gutangira gushaka abo bakinnyi bashya mu gihe cya Mutarama, nubwo abakinnyi beza baba bagoye kuboneka muri icyo gihe cy’amezi hagati y’umwaka w’imikino.

Nubwo hari abakinnyi bataboneka, ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko bukomeje gutegura ikipe mu buryo bwiza, bugamije kugarura isura ya APR itinyitse mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru