Umukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, agiye kwimukira mu nyubako yigeze guturwamo na Gerard Piqué wahoze akinira Barcelona, ndetse n’umuhanzikazi Shakira bahoze babana.
Yamal, Wamaze kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi bato bafite impano idasanzwe yo gukina umupira w’amaguru ku Isi, bivugwa ko ahembwa hafi ibihumbi 325 by’amapawundi buri cyumweru.
Mu mezi make ashize, yari amaze kugurira amazu atandukanye abagize umuryango we – barimo nyina, se ndetse na nyirakuru – kandi ubu aritegura gutura mu nzu ye nshya ifite amateka yihariye.
Nk’uko ikinyamakuru El País kibitangaza, iyo nzu yubatswe muri 2012, ikaba ifite metero kare zigera kuri 3,800, irimo izindi nzu eshatu zitandukanye.
Inzu nyamukuru ifite ikibuga cya tennis, pisine ebyiri – imwe yo hanze n’indi yo mu nzu – ndetse n’icyumba cyagenewe gucurangirwamo umuziki.
INDI NKURU WASOMA : RPL: Abasifuye umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga nabo bahanwe !
Mu gihe cy’itandukana rya Piqué na Shakira, iyo nzu yari yashyizwe ku isoko ku giciro cya miliyoni 12 z’amapawundi, ariko nyuma iki giciro cyaje kugabanuka kikagera kuri miliyoni 9.5, nyuma yo kugurisha kimwe mu bice byayo.
Yamal arateganya gushora amafaranga menshi mu gusana no guhindura bimwe mu bice by’imbere by’iyo nzu kugira ngo bijyane n’imibereho ye mishya. Bamwe mu bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga byemeza ko iki icyemezo kigaragaza uburyo uyu mukinnyi muto adatekereza gusa ku kibuga, ahubwo anubaka ejo hazaza he hakomeye.

Kugeza ubu, Yamal amaze gutsinda ibitego bitatu no gutanga imipira itanu ivamo ibitego mu mikino umunani ya La Liga muri uyu mwaka w’imikino hamwe na FC Barcelona ibarizwa ku mwanya wa kabiri n’amanota 22 mu mikino 10, inyuma ya Real Madrid ifite amanota 27 ya mbere.

Mu mukino ya nyuma w’umunsi wa gatandatu, Barça yatsinzwe na Real Madrid ibitego 2–1, aho Kylian Mbappé na Jude Bellingham batsindiye Los Blancos .
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_