Ikipe ya Al Hilal Omdurman yo muri Sudani yatangiye urugendo rwayo ruza mu Rwanda aho igiye gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.
Ni urugendo rwatangarijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho yagaragaje amafoto n’amashusho y’abakinnyi bari guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Benina International Airport cyo muri Libya.

Mu butumwa bwayo, Al Hilal yagize iti: “Turahagurutse twerekeza i Kigali, aho dutegereje gutangira paji nshya mu mateka yacu. Dushimira abafana bacu bose badushyigikiye muri ibi bihe.”
Biteganyijwe ko iyi kipe izagera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho izahita ijya gucumbika kuri Zaria Court Hotel mbere yo gutangira gushaka aho izajya iba by’igihe kirekire.
Nk’uko byatangajwe na FERWAFA, Al Hilal izajya yakirira imikino yayo muri Stade Amahoro, ikibuga giherutse kuvugururwa ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Emmanuel Mugisha, yavuze ko bakiriye neza icyifuzo cy’iyi kipe kandi biteguye kuyifasha mu buryo bwose bushoboka.
yagize ati :“Twishimiye kuba amakipe akomeye nka Al Hilal yifuza gukina hano. Ibi byerekana icyizere igihugu cyacu gifitiwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga rya ruhago,”.

Iyi kipe yageze i Kigali mu gihe El Ahli S.C Wad Medani, nayo yo muri Sudani, yari yasabye kwitabira shampiyona y’u Rwanda, ariko ikaza kwisubira ku busabe bwayo ku mpamvu zayo bwite.
INDI NKURU WASOMA : Abanyarwanda 15 bagiye gutyarizwa muri Arsenal
Si Al Hilal gusa, kuko amakuru yemejwe na FERWAFA agaragaza ko Al-Merrikh, nayo ari indi kipe ikomeye yo muri Sudani, izagera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru, nayo iza ije guhatana muri Rwanda Premier League.
Aya makipe yo muri Sudani yahisemo kwimukira mu Rwanda nyuma y’uko shampiyona y’iwabo isubitswe kubera ibibazo by’umutekano mucye byugarije igihugu cyabo.
Ubuyobozi bwa Al Hilal bwemeza ko gukina mu Rwanda ari amahirwe yo gukomeza kurinda urwego rw’abakinnyi no kwagura ubufatanye n’andi makipe yo mu karere.




KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

