Abana 15 bo mu mushinga wa Isonga bitabiriye gahunda yihariye y’ikipe ya Arsenal igamije guteza imbere impano z’abato, izwi nka Arsenal Academy Training Experience.
Ni gahunda yatangiye ku wa 27 Ukwakira 2025, ikazasozwa ku wa 31 Ukwakira 2025, ikabera ku bibuga by’imyitozo bya Arsenal no mu bindi bice bitandukanye by’iyi kipe ikomeye yo mu Bwongereza.
Aba bana, bari kumwe n’abatoza babo, bazahabwa amahugurwa y’imyitozo ya gihanga, bazakina imikino y’abanyempano bakiri bato, ndetse banasure Emirates Stadium, ikibuga gikinirwaho na Arsenal.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko iyi gahunda igaragaza urwego rw’imikoranire hagati y’u Rwanda na Arsenal, rurenze kure umupira w’amaguru gusa.
INDI NKURU WASOMA : Liverpool yafashe umwanzuro ku hazaza h’umutoza Arne Slot
Yagize ati:“Turi gukorana na Arsenal kugira ngo dufashe abakiri bato gukura, kwiga ubumenyi bushya ndetse no kugaragaza icyo bashoboye. Iyi mikoranire ntabwo ari umupira w’amaguru gusa, ahubwo ni ugushyigikira urubyiruko no kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cy’amahirwe menshi.”
Madame Nelly kandi yanemeje ko gahunda nk’iyi ari amahirwe adasanzwe ku bakiri bato b’Abanyarwanda, kuko ibaha uburyo bwo kwiga, gukorana n’abatoza mpuzamahanga no kwagura ubumenyi mu mupira w’amaguru.
Ubufatanye bwa Arsenal n’u Rwanda bwatangiye muri Gicurasi 2018, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwatangiranaga amasezerano yo kwamamaza igihugu binyuze mu kumenyekanisha ibirango bya Visit Rwanda nanubu bikigaragara ku kuboko kw’ibumoso ku myambaro y’ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’iy’abagore.
Aya masezerano yatumye u Rwanda rugaragara ku ruhando mpuzamahanga, rwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo kandi rugashimangira isura yarwo nk’igihugu giteza imbere siporo n’iterambere ry’urubyiruko.
Gahunda ya Arsenal Academy Training Experience iheruka gushyirwaho igamije gufasha abana bafite impano kubona amahirwe yo kwiga no gukura mu buryo burambye.
Minisiteri ya Siporo inemeza ko kuba abana b’Abanyarwanda 15 barimo kuyitabira ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka intangiriro nziza mu iterambere rya ruhago nyarwanda .
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_