Connect with us

Amakuru

KNC n’umusifuzikazi Umutoni Aline rurageretse !

Umutoni Aline, umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko , Kakooza Nkuliza Charles (KNC), Perezida wa Gasogi United, nyuma y’amagambo amushinja ibyaha yamuvuzeho adafite gihamya.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Radio & TV1 mu gitondo cyo ku wa Kabiri, KNC yashinje abasifuzi ubuswa no kubogama mu mukino wabahuje na Bugesera FC banganyijemo 0-0.

Muri iki kiganiro, KNC yerekanye ubutumwa buvugwamo umuntu wemeza ko yandikiranye n’umusifuzi usifura uwo mukino, bikekwa ko ari Umutoni Aline.

KNC yibajije impamvu Aline yaba yarandikiranye n’uwavuzwe muri ubwo butumwa, avuga ko ibi bigomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati.“Aline wowe urandikirana n’umuntu niba ari byo koko, nabyo byasabwa gukurikiranwa,”

Mu butumwa bwashyizwe hanze harimo amagambo avuga ko umukino wasifuwe nabi kubera ko umusifuzi yari asanzwe avugana n’umwe muri aba bantu. Hanavuzwemo igihombo gikomeye ku bashora amafaranga muri “betting”, harimo n’uwavuze ko agiye guhomba miliyoni 20 z’amanyarwanda.

Umutoni Aline yahakanye ibyo byose yivuye inyuma, avuga ko ibyo KNC yavuze ari ibinyoma bigamije kumusebya. Ati: “Ibyo yavuze ndabihakana, nkeneye ubutabera kuko gusebya izina ryanjye ntabwo nzabyihanganira.”

INDI NKURU WASOMA : UCL _ Abarimo Lamine Yamal banditse amateka adasanzwe!

Aline yavuze ko yahise yandikira KNC amusaba ibisobanuro, undi akamusubiza ko atari we yavugaga, ahubwo yaganiraga ku bantu bamuhaye amakuru atariyo.

Yagize ati: “Nahise mubaza nti kuki wari uzi ko ari ibihuha ukabyamamaza kuri radiyo?”

Umutoni Aline uri muri Angola yavuze ko agiye gutaha vuba akagana ubutabera kugira ngo hamenyekane uwanditse buriya butumwa amuvugaho, akoresheje izina rye. Yizeye ko ubutabera bw’u Rwanda buzamuha ukuri.

Iyo nkuru yateje impaka nyinshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse bamwe basaba ko inzego nk’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na FERWAFA zabigiramo uruhare rukomeye mu kurinda isura y’umupira n’iy’abawukora kinyamwuga.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru