Connect with us

Amakuru

UCL _ Abarimo Viktor Dadason wa Copenhagen banditse amateka adasanzwe!

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 21 Ukwakira 2025, umukinnyi ukiri muto w’ikipe ya Copenhagen, Viktor Dadason, yanditse izina rye mu mateka ya UEFA Champions League ubwo yabonaga igitego mu mukino bari bahanganyemo na Borussia Dortmund.

Uyu musore w’imyaka 17 n’iminsi 113, yabaye uwa gatatu mu bakiri bato babashije gutsinda igitego muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi.

Nyamara, nubwo Dadason yitwaye neza, haracyari urugendo rurerure kugira ngo agere ku rwego rwa Ansu Fati, umukinnyi wa mbere muto watsinze igitego muri Champions League. Fati yagitsinze afite imyaka 17 n’iminsi 40, ubwo yatsindiraga Barcelona igitego cy’intsinzi imbere ya Inter Milan mu mwaka wa 2019.

INDI NKURU WASOMA : Rwanda Premier League yemeje ko iri hafi kongerwamo abanyamuryango batatu !

Mu mwaka wa 2024, undi mwana w’umuhanga w’imyaka 17, Lamine Yamal, yanditse amateka ubwo yatsindiraga Barcelona igitego mu mukino batsinzwemo na Monaco.

Yamal yaje no kongera kwigaragaza mu mikino ya 1/8 ubwo yatsindaga Benfica, akora amateka yo kuba uwa mbere muto watsinze akanatanga umupira wavuyemo igitego mu mikino ya Champions League.

Urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere bato babashije gutsinda muri iri rushanwa rurimo n’abandi bazwi mu bakanyujijeho nka Cesc Fàbregas, Mateo Kovačić, Antonio Nusa, ndetse na Peter Ofori-Quaye wigeze kugira iyi rekoro kuva mu 1997 kugeza ubwo Ansu Fati yayimukuragaho.

Mu mikino ya knockout (imikino yo gukuranamo), ni Bojan Krkić wabaye uwa mbere muto watsinze igitego, ubwo yagitsindaga afite imyaka 17 n’iminsi 217 mu mukino wa Barcelona na Schalke muri  2008.

Iyo tugeze ku mukino wa nyuma wa Champions League, amateka aracyari ku rutugu rwa Patrick Kluivert. Uyu wahoze akinira Ajax Amsterdam watsinze igitego cy’intsinzi ubwo batsindaga AC Milan mu mwaka wa 1995, afite imyaka 18 n’iminsi 327.

UKO INDI MIKINO YAKINWAGA KU MUGOROBA YARANGIYE

  • Leverkusen 2-7 Paris
  • Barcelona 6-1 Olympiacos
  • Arsenal 4-0 Atletico Madrid

  • Kairat Almaty 0-0 Pafos

  • Copenhagen 2-4 Borussia Dortmund

  • Newcastle 3-0 Benfica

  • PSV 6-2 Napoli

  • Union SG 0-4 Inter

  • Villarreal 0-2 Man City

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru