Connect with us

Amakuru

Afhamia Lotfi mu nzira zirega Rayon Sports muri FIFA

Afhamia Lotfi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abasaba ko bamusubiza mu nshingano ze bitarenze amasaha 48, niba batabikoze akitabaza inkiko.

Ibaruwa yayandikiye Rayon Sports ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, igaragaza ko afite gahunda yo gukurikirana uburenganzira bwe mu nzira z’amategeko, akabifashwamo n’abanyamategeko be.

Tariki ya 13 Ukwakira 2025 ni bwo Afhamia Lotfi yamenyeshejwe ko ahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30, ariko byaragaraga ko atazagaruka kuko amasezerano ye n’iyi kipe avuga ko impande zombi zishobora gusesa amasezerano nyuma yo gutanga integuza y’iminsi 30.

Afhamia avuga ko yahagaritswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo akaba afite gahunda yo kuregera FIFA kugira ngo Rayon Sports imwishyure ibikubiye mu masezerano.

Bimwe mu byo avuga ko ikipe itubahirije harimo kutamuhembera ku gihe ndetse no kumwima uburenganzira ku ifatwa ry’imyanzuro ku bakinnyi bashya baguzwe.

Ibi byose abishingira ku masezerano afitanye n’ikipe, aho avuga ko harimo ibirenze icyemezo cyo kumuhagarika gusa.

INDI NKURU WASOMA : KNC n’umusifuzikazi Umutoni Aline rurageretse ! 

Ku rundi ruhande, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko amasezerano hagati y’impande zombi asobanutse neza.

 Aho mu kiganiro na Radio ya Leta ,yagize ati: “Niba dufashe icyemezo cyo gutandukana na we, tuzamwishyura amezi atatu nk’uko amasezerano abiteganya, ndetse n’imishahara y’ibirarane by’amezi abiri.”

Lotfi yari ahembwa ibihumbi $3,500 ku kwezi, bivuze ko azahabwa agera kuri $17,500 mu gihe yesesa amasezerano mu buryo bwemewe n’amategeko.

Afahmia Lotfi yahagaritswe amaze gutoza Rayon Sports imikino itanu y’amarushanwa irimo ibiri ya CAF Confederation yatsinzwe na Singida Black Stars akanasezererwa ndetse n’itatu ya shampiyona yatsinzemo umwe, agatsindwa undi, akanganya undi.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru