Connect with us

Amakuru

APR FC irangamiye  gutsinda irusha Al Merrikh SC

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko umukino iyi kipe ifitanye na Al Merrikh SC awufata nk’indi yose, ariko intego ye ari ugukina umupira mwiza unatanga intsinzi.

Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Amagaju FC igitego 1-0, mu mukino unasoza imikino ibanza ya shampiyona.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, aho APR FC yitwaye neza igatahana amanota atatu y’ingenzi.

Igitego rukumbi cyabonetse cyatsinzwe na Ombarenga Fitina, wakinnye neza nyuma yo guhabwa amahirwe n’abatoza. Taleb yashimiye uyu mukinnyi, agaragaza ko yagaragaje ubushake no gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

Agaruka ku mukino w’Amagaju FC, Taleb yavuze ko yari yasabye abakinnyi be gushyira igitutu ku mukeba no kumwambura umupira hakiri kare. Nubwo yishimiye intsinzi, yemeye ko hakiri ibikenewe kunozwa ku ruhande rwa tekinike kugira ngo ikipe ibe yuzuye mu byiciro byose.

Ati: “Nabwiye abakinnyi ko tugomba kubashyiraho igitutu no kutabaha umwanya. Tumaze kubona igitego, nahisemo kugarira neza kubera ibibazo bimwe bya tekinike. Icy’ingenzi kuri njye ni amanota atatu no gukomeza gutsinda.”

INDI NKURU WASOMA:Bruno Fernandes azaguma muri Manchester United

Ku mukino uteganyijwe na Al Merrikh SC, Taleb yagaragaje icyizere, avuga ko atiyumva ari hasi ugereranyije n’iyo kipe.

Yibukije abakinnyi be ko banganya n’abandi bose, kandi ko ushaka kugera ku rwego rwo hejuru agomba kwemera igitutu cy’imikino ikomeye, itangazamakuru n’abafana.

APR FC izakina na Al Merrikh SC kuri iki cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, kuri Sitade Amahoro saa cyenda z’amanwa, mu mukino utegerejwe na benshi.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru