Connect with us

Amakuru

Volleyball :APR yatandukanye n’umutoza wayo

Ikipe ya APR Volleyball Club yatangaje ko yatangiye gushaka umutoza mushya uzasimbura Peter Kamasa, usoje amasezerano ye nyuma y’igihe cyiza yari amaranye n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mu gihe hagishakwa umusimbura we, APR WVC iri gutozwa by’agateganyo na Igihozo Cyuzuzo Yvette.

Peter Kamasa yageze muri APR WVC mu Ukuboza 2023, avuye muri East Africa University Rwanda Women Volleyball Club, aho yari yaragaragaje ubushobozi budasanzwe mu gutoza amakipe y’abagore.

Uyu munyamakuru wa The New Times yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa, maze umusaruro we ugaragara vuba. Mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, Kamasa yafashije APR WVC kwegukana ibikombe bitatu, bituma yizerwa n’ubuyobozi bw’ikipe.

Kubera uwo musaruro, ubuyobozi bwa APR WVC bwahisemo kongera amasezerano ye y’undi mwaka, icyakora ayo masezerano yaje kurangira mu mpera za 2025.

Nubwo atakiri ku ntebe y’abatoza, Kamasa asize APR WVC iri mu mwanya mwiza, iyoboye Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball mu Bagore n’amanota 18, idatsinzwe umukino n’umwe mu mikino ibanza.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bushaka umutoza mushya ushobora gukomeza ku murongo mwiza wasizweho, cyane cyane mu gihe shampiyona igiye kwinjira mu mikino yo kwishyura.

INDI NKURU WASOMA :U Rwanda ruri kwitegura kwipima na Gabon

Mu gihe hagitegerejwe uwo mutoza mushya,uwitwa Igihozo Cyuzuzo Yvette ni we wahawe inshingano zo kuyitoza by’agateganyo, inshingano azi neza kuko asanzwe ari umwe mu bagize staff ya tekinike.

APR WVC irateganya gutangira imikino yo kwishyura mu mwaka w’imikino wa 2025/26 tariki ya 9 Mutarama 2026, aho izahura na Kepler WVC.

Ni umukino utegerejwe na benshi, cyane ko uzaba ari wo wa mbere ikipe ikinnye nyuma y’ihinduka ku ntebe y’abatoza.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru