Connect with us

Amakuru

APR FC yijeje abafana intsinzi mbere yo guhura na Rayon Sports

Abakinnyi ba APR FC bagaragaje icyizere mbere yo guhura na Rayon Sports FC mu mukino wa FERWAFA Super Cup uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

Nubwo mukeba wabo yongeyemo abakinnyi bashya benshi, abakina mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bo bavuga ko batabyitayeho, ahubwo bagashyira imbaraga ku kwitegura no gutsinda.

Ku wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026, APR FC yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma, igaragaza ko abakinnyi bose bameze neza nta mvune zihari.

Umunyezamu, Ishimwe Pierre, yavuze ko uyu mukino awuzi neza kuko amaze kuwukina inshuro nyinshi, bityo bikamuha icyizere cyo gutsinda.

Ati “Ni umukino ukomeye cyane, nawufata nk’uwambere mu Rwanda. Maze kuwukina inshuro zirenga 10, tuwufata nk’uw’agaciro kandi turawubaha. Ariko twiteguye neza, nta mvune dufite, kandi nizeye ko tuzawutsinda.”

Yakomeje avuga ko APR FC ititaye cyane ku bakinnyi bashya Rayon Sports yaguze. Ati “Abashya twarababonye baraje, ariko ntawamenya bashobora kuba boroshye kurusha abari bahari. Icy’ingenzi ni uko tugiye gukina na Rayon Sports.”

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, na we yahamije ko nta kibazo kiri mu ikipe kandi nta bwoba bafite. Ati “Abakinnyi bameze neza, nta kibazo gihari. Sinkurikirana iby’abandi, ndeba akazi kanjye. Tugiye gushaka intsinzi, APR FC iracyari APR FC.”

INDI NKURU WASOMA :Police FC ikomeje kwerekana ko ititeguye kurekura

Ku ruhande rw’abakina hagati, Ronald Ssekiganda yavuze ko bamaze kwiga neza Rayon Sports. Ati “Umutoza yadusobanuriye buri mukinnyi. Icyo dusabwa ni ugutanga 100% tukitwara neza nk’uko byagenze mu mukino uheruka twabahuriyemo.”

APR FC, itaraguze umukinnyi muri iri soko, izahura na Rayon Sports yongeyemo abakinnyi bashya batandatu, ariko abakinnyi bayo bavuga ko icyizere, ubunararibonye n’ubumwe aribyo bazashingiraho bashaka intsinzi.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru