Connect with us

Amakuru

Rayon Sports WFC yashimiwe n’umunya-Kenya wayiciyemo

Umunya-Kenya ukinira ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru, Rachael Muema, yanditse ubutumwa bwuje amarangamutima asezera ku ikipe ya Rayon Sports Women’s FC, aho yanyuze mbere yo gutangira indi ntambwe nshya y’umwuga we i Burayi.

Muema, wakiniraga inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yari yarasezeye iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, ariko urugendo rwe rugana mu gihugu cy’u Bugereki ruratinda bitewe n’ikibazo cy’inyandiko zimwemerera gukina ku rwego mpuzamahanga (International Transfer Certificate – ITC).

Nyuma y’uko izo nyandiko zimaze gutunganywa, ubu yiteguye kwerekeza muri MLS Flamingo, ikipe ikina muri shampiyona y’u Bugereki.

Mbere yo kugenda, Muema yagaragaje ko atazibagirwa na rimwe ibihe byiza yagiriye muri Rayon Sports, agaragaza ko yahabonye urukundo n’ubufatanye byamugiriye akamaro gakomeye mu mwuga we.

 Mu butumwa yanyujije mu itangazamakuru ryo muri Kenya, yagize ati: “Nishimiye kuba narabaye umwe muri Rayon Sports. Nzahora nibuka ibihe twagiranye, kandi ndishimira cyane kuba narabaye umukinnyi wa Gikundiro. Ni intangiriro nshya. Murakoze kuba umuryango wanjye wa kabiri.”

INDI NKURU WASOMA :Mu ishusho ngari ,icyo Ruben Amorim watandukanye na Manchester United azize

Mu gihe yamaze muri Rayon Sports Women’s FC, Rachael Muema yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi z’iyi kipe. Yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona y’abagore, igikombe cy’Amahoro (Peace Cup) ndetse n’icya FERWAFA Heroes Cup.

Yanayihagarariye mu marushanwa mpuzamahanga ya CAF Women’s Champions League mu mikino yo gushaka itike (CECAFA Zonal Qualifiers), bituma izina rye rirushaho kumenyekana mu karere.

Nėra nuotraukos aprašo.

Agiye muri MLS Flamingo, Muema azahasanga abandi bakinnyi b’Abanya-Kenya barimo Nancy Atako na Samantha Akinyi, ibintu byitezweho kumworohera mu kwinjira mu buzima bushya bwo gukina i Burayi.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru