Connect with us

Amakuru

Minisiteri ya Siporo yinjiye mu kibazo cyabaye ku mukino wa APR FC

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yinjiye mu kibazo cy’ibura ry’umuriro ryabaye mu mukino wa shampiyona wahuje APR FC na Bugesera FC, wabereye kuri Kigali Pele Stadium, hagamijwe kumenya icyabiteye no gufata ingamba zo kutazongera kubaho.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, ku munsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda.

APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, ariko umukino urangwa n’agashya nyuma y’uko ku munota wa 80, umuriro wabuze muri sitade, bibaye nyuma y’igitego Bugesera FC yari imaze gutsindwa.

Uyu muriro wamaze iminota igera kuri 15 utaraza, wongera kugaruka maze APR FC ihita ibona igitego cya kabiri cyayihesheje intsinzi.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026, Minisiteri ya Siporo yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X, itangaza ko hatangiye igenzura rya tekiniki rihuriweho n’inzego zitandukanye kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye iryo bura ry’umuriro.

Yagize iti: “Kubura k’umuriro kwabaye mu mukino wahuje APR FC na Bugesera FC, ubu hari gukorwa igenzura rya tekiniki rihuriweho n’inzego zose bireba hagamijwe kumenya impamvu nyir’izina yateye iki kibazo no gufata ingamba zo kwirinda ko cyongera kubaho.”

Ubu butumwa bwari igisubizo ku bitekerezo by’abakoresha urubuga rwa X, barimo abashinje Minisiteri ya Siporo na FERWAFA uburangare, banagaragaza impungenge z’uko Kigali Pele Stadium ishobora kwangirika bitewe n’uko ikoreshwa kenshi n’amakipe menshi, mu gihe Sitade Amahoro yo byavugwaga ko ikodeshwa amafaranga menshi cyane.

INDI NKURU WASOMA :Imanishimwe Djabel yahishuye icyatumaga atagaragara cyane mu kibuga

Minisiteri ya Siporo yahakanye ayo makuru, isobanura ko QA Venue Solutions yahawe gucunga Sitade Amahoro itayihenda, ahubwo ko ibiciro bigenwa hashingiwe ku gikorwa gigiye kuhabera.

Uru rwego rureberera siporo nyarwanda rwavuze ko amakuru avuga ko iyi sitade ikodeshwa miliyoni 100 atari yo, ishimangira ko nta gikorwa na kimwe kirayibereyemo cyarenze miliyoni 32 mu bukode n’izindi serivisi zijyanye no kwakira igikorwa.

Minisiteri yanatangaje ko mu bihe biri imbere Sitade Amahoro ishobora gutangira kwakira imikino ya shampiyona, kuko hari ibiganiro biri kubera hagati ya FERWAFA na Rwanda Premier League bigamije gushyiraho ibiciro birambye.

Amakuru avuga ko ibyo biganiro biri kugera ku musozo, bikaba byatanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’amasitade akoreshwa n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru