Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yakomeje kugaragaza ituze n’icyerekezo mu myiteguro y’umukino wa Super Cup uzahuza Gikundiro na APR FC uteganyijwe ku wa 10 Mutarama 2026.
Mu minsi itanu isigaye, amakipe yombi ari gukomeza imyitozo, aho yose yatsinze imikino yayo y’umunsi wa 14 wa shampiyona.
Bruno Ferry, umaze imikino ibiri gusa atoza Rayon Sports, afite intsinzi imwe n’ananganya rimwe, bivuze ko afite amanota ane kuri atandatu.
Nubwo ataramara igihe kinini muri iyi kipe, agaragaza gusobanukirwa neza uburemere bw’umukino azahuramo n’APR FC, akemeza ko imyiteguro izibanda ku byiciro bibiri by’ingenzi.
Uyu mutoza yavuze ko icyiciro cya mbere ari icyo mu kibuga, aho bazibanda ku mikinire yabo, kuyinoza no kuyisesengura bihagije kuko APR FC ari ikipe ikomeye.
Icya kabiri kikaba ari icy’imitekerereze n’amarangamutima, kuko imikino ikomeye akenshi itsindwa n’uko abakinnyi bitwara mu mutwe no mu marangamutima kurusha uko baba biteguye mu buhanga.
Ku bijyanye n’abakinnyi bashya Rayon Sports iri gusinyisha, Bruno Ferry yemeye ko kubinjiza byihuse bishobora kuba ingorabahizi, ariko agaragaza icyizere gishingiye ku bunararibonye bwabo.
Yagarutse cyane ku mukinnyi Yannick Bangala, avuga ko azafasha cyane mu gucunga igitutu n’ibibazo bikunda kugaragara mu mikino ikomeye.
INDI NKURU WASOMA :Minisiteri ya Siporo yinjiye mu kibazo cyabaye ku mukino wa APR FC
Uyu mutoza kandi yashimangiye ko ikipe igenda itera imbere umunsi ku wundi, nubwo itaragera ku rwego yifuza. Yemeza ko umukino wa APR FC uzaba amahirwe yo gupima aho bageze n’ibikiri imbere.
Ibi yabigarutseho ku wa 4 Mutarama 2026, nyuma y’uko Rayon Sports itsinze AS Muhanga ibitego 2-0, byatsinzwe na Tony Kitoka na Sindi Paul Jesus.
Muri uwo mukino, hari abakinnyi batabanjemo barimo Bigirimana Abedi na Nshimiyimana Emmanuel, ibintu Bruno Ferry yavuze ko byari mu rwego rwo gutegura umukino wa APR FC no guha amahirwe abandi bakinnyi.
Nyuma y’iyo ntsinzi, Rayon Sports yahise igera ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24, mu gihe AS Muhanga yagumye ku mwanya wa 17 n’amanota 12.