Connect with us

Amakuru

Intego za Ani Elijah nyuma yo gutsinda ibitego bitatu wenyine

Rutahizamu w’ikipe ya Police ,Ani Elijah yatangaje ko afite intego zo gutsinda ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutsinda ibitego bitatu wenyine mu mukino wa shampiyona ikipe ye yanyigiyemo Gorilla FC ibitego 4-0.

Ku munsi wejo tariki ya 3 Mutarama 2025 nibwo uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria yatsindaga ibitego bitatu wenyine ndetse agatanga n’umupira wavuyemo ikindi mu mukino w’umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League ,Police FC yahuragamo na Gorilla FC .

Mu kiganiro na The Drum , Ani yahishuye ko hamwe no gukora cyane yifuza kuzatsinda ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino nkuko ari nazo nshingano agomba ikipe ye .

Aho yagize ati ;”Turi gukorera hamwe kuri ubu ,urabizi gutsinda ibitego bisaba kuba witeguye cyane ariko ngewe mfite intego yo gutsinda ibitego dore ko ari nayo nshingano ngomba gukorera ikipe nka Rutahizamu.”

INDI NKURU WASOMA :Police FC ikomeje kwerekana ko ititeguye kurekura

Uyu rutahizamu winjiye muri Police FC akubutse muri Bugesera FC yanerekanye ko gutsinda ibitego bitatu bigaha amanota atatu ikipe ye ari ibintu by’agaciro gakomeye cyane ku ikipe iri mu ihangana ry’igikombe cya shampiyona .

Yunzemo ati :”Kuri ngewe ndetse no ku ikipe twari dukeneye iyi ntsinzi ,nari nkeneye gutsinda kandi ndishimira buri gihe ko ikipe iri gushyiramo izi mbaraga zose kugira ngo twitware neza .”

Rutahizamu Ani Elijah, ibitego 3 yatsinze Gorilla Fc byatumye agira ibitego 5 muri Shampiyona y’U Rwanda, Ubu arushwa ibitego 2 na Mbonyumwami Taiba uyoboye abating byinshi kugeza ubu kuko afite ibitego 7.

Kuri ubu ,Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 32, ikarusha APR FC ya 2 amanota 3 nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 ku mugoroba.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru