Connect with us

Amakuru

Pascal Gross yasubiye muri Brighton & Hove Albion

Umukinnyi mpuzamahanga w’Ubudage, Pascal Gross, yongeye kugaruka mu ikipe ya Brighton & Hove Albion avuye muri Borussia Dortmund, ku masezerano azageza muri Kamena 2027. Uyu mukinnyi wo hagati w’imyaka 34 yongeye kwakirwa neza n’abakunzi b’iyi kipe, nyuma y’igihe gito yari amaze mu Budage.

Gross yari yarasezeye Brighton mu mezi 18 ashize, ayisiga amaze kuyikinira imikino 261, ajya muri Borussia Dortmund ku mafaranga agera kuri miliyoni 8 z’ama-Pound.

Nubwo yari agarutse mu gihugu yavukiyemo, ntibyabujije ko akomeza kwitwara neza, aho yakiniye Dortmund imikino 66, agatsinda igitego kimwe akanatanga imipira 17 yavuyemo ibitego.

Uyu mukinnyi yari yarageze muri Brighton mu 2017 avuye muri FC Ingolstadt, aho yamazemo imyaka irindwi yuzuye.

INDI NKURU WASOMA :Ibyitezwe mu gihe AFCON igeze aho umwana arira nyina ntiyumve !

Muri icyo gihe, yafashije iyi kipe kugera ku mateka yayo meza kurusha ayandi, cyane cyane mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, ubwo Brighton yasorezaga shampiyona ku mwanya wa gatandatu ikanabona itike yo gukina mu marushanwa nyaburayi.

Umutoza wa Brighton, Fabian Hürzeler, yagaragaje ibyishimo byinshi byo kongera gukorana na Gross, avuga ko ari umukinnyi w’intangarugero ufite ubunararibonye n’ubuyobozi bukomeye.

Yagize ati: “Twishimiye cyane kongera kubona Pascal. Ni umukinnyi w’indashyikirwa kandi azadufasha cyane mu gice cya kabiri cy’iyi shampiyona.” Nkuko yabibwiye Goal .

Mu ibaruwa yasezeyeho abafana ba Brighton mu mpeshyi ya 2024, Gross yari yavuze ko yari agiye afite umutima uremerewe, ariko akemeza ko atari kubabarira atagiye gukinira Dortmund, ikipe yakundaga akiri muto.

Mu mikino 228 ya Premier League yakinnye, Gross yatsinzemo ibitego 30 atanga imipira 45 yavuyemo ibitego, anahamagarwa inshuro 16 mu ikipe y’igihugu y’Ubudage.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru