Connect with us

Amakuru

RPL -Bruno Ferry aratangirira urugendo rwe i Rubavu ;Police FC i Bugesera

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umufaransa Bruno Ferry, arakina umukino we wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri, aho Gikundiro iraza kuba yakiriye Etincelles FC kuri Stade ya Kigali Pelé.

Ferry, w’imyaka 58, yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza, bityo akaba atarabona umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa neza imyumvire ye yose mu bakinnyi.

Biteganyijwe ko azashingira cyane ku kazi kakozwe n’abungiriza be, Marcel Lomami na Haruna Ferouz, bari bamaze iminsi bayoboye ikipe mbere y’uko ahagera.

Aba batoza bombi bazakomeza kumubera abajyanama mu rwego rwo gufasha Ferry gutangiza neza ibihe bishya muri Rayon Sports.

Rayon Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 20, irakina muri uyu mukino ishaka kugabanya ikinyuranyo kiyitandukanya n’ikipe ya mbere, Police FC, kigera ku manota atandatu.

Ni mu gihe iyi kipe ikomeje gushaka kongera kwegukana igikombe cya shampiyona, itari yarabona mu myaka itandatu ishize.

Nubwo umukino uzabera iwayo, Ferry n’abungiriza be bemeza ko Etincelles FC atari ikipe yoroshye. Marcel Lomami yibukije ko kudaha agaciro uwo bahanganye byaba ari ikosa rikomeye.

Mu kiganiro na Inyarwanda ,yagize ati: “Tugomba kwitegura buri mukino. Twitwaye neza kuri Gorilla FC, ariko ubu twerekeje kuri Etincelles. Ni ikipe nziza kandi igorana, ifite umutoza mwiza Djuma Masoudi. Tugomba kuba twiteguye neza.”

INDI NKURU WASOMA:AC Milan irangamiye  Niclas Füllkrug wa Westham

Ku rundi ruhande, Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 29, irerekeza i Bugesera ishaka gukomeza urugendo rwayo idatsinzwe. Izahura na Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 14, mu mukino uteganyijwe kuri Stade ya Bugesera.

Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yavuze ko intego ari ugutsinda kugira ngo bakomeze kuyobora shampiyona.

Uyu mwaka w’imikino wa 2024/2025 uri kwerekana ihangana rikomeye hagati y’amakipe menshi arimo Rayon Sports, Police FC, Marines FC, Kiyovu ndetse na Al Merrikh, mu gihe APR FC yo ishaka gukomeza kuganza nyuma yo kwegukana ibikombe bitanu byikurikiranya.

Ku wa Kabiri kandi, Gasogi United izakina na AS Kigali, Rutsiro FC yakire Gicumbi FC, mu gihe Musanze FC izakira Gorilla FC.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru