Connect with us

Amakuru

Guardiola yasabye Man City kwitegura kubaho itamufite

Umutoza mukuru wa Manchester City, Pep Guardiola, yatangaje ko iyi kipe igomba kwitegura ejo hazaza mu gihe azaba atakiri ku ntebe y’ubutoza.

Ibi yabivuze mu gihe hakomeje kwibazwa niba azakomeza gutoza City no mu mwaka w’imikino utaha, nubwo afite amasezerano azageza mu mpera za 2026–2027.

Guardiola w’imyaka 54, yavuze ko atatunguwe n’ibibazo bikomeza kumubazwa ku gihe azava muri iyi kipe, kuko bimaze kuba ibisanzwe mu myaka itatu cyangwa ine ishize.

Yagize ati: “Hari igihe nzava muri Manchester City, ntituzabana iteka. Ariko ubu mfite amezi 18 y’amasezerano, ndanezerewe cyane kandi ndi umutoza wishimiye aho ikipe igeze.”

Nubwo Manchester City yatangiye gushaka abazamusimbura mu gihe yaba agiye, Guardiola yavuze ko nta biganiro birimo kuba ku kuba yavamo mbere y’igihe.

Yashimangiye ko we n’ubuyobozi bwa City bafitanye umubano mwiza, kandi ko icyemezo cyose kizafatwa kizaba gishingiye ku nyungu z’impande zombi.

INDI NKURU WASOMA :Rayon Sports yemeye ko iri mu bihe bikomeye

Hagati aho, umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, wahoze ari umwungiriza wa Guardiola muri City, yahakanye amakuru amushyira mu bazasimbura uyu Munya-Espagne, avuga ko ayo makuru ari ibihuha gusa.

Guardiola amaze kwandika amateka akomeye muri Manchester City kuva yagerayo mu 2016. Yayihesheje ibikombe byinshi birimo ibya shampiyona y’u Bwongereza inshuro esheshatu ndetse na UEFA Champions League yo mu 2022–2023, igikombe cyari kimaze igihe kirekire cyifuzwa n’abafana.

Kuri ubu, Manchester City iri ku mwanya wa kabiri muri Premier League, irushwa amanota abiri gusa na Arsenal iyoboye urutonde. Kuri uyu wa Gatandatu, City irakira West Ham mu mukino utegerejwe cyane.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru