Connect with us

Amakuru

Rayon Sports yemeye ko iri mu bihe bikomeye

Rayon Sports ikomeje kunyura mu bihe bitayoroheye muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, aho imikorere yayo itaranyuze abakunzi bayo benshi.

Uretse ibibazo by’ubuyobozi byayizambije mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, n’abakinnyi yagenderagaho ntibaragaragaje urwego rwari rwitezwe.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Kigali, Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, uri no muri Komite y’inzibacyuho iyiyoboye, yemeye ko ikipe iri ku rwego rwo hasi, by’umwihariko bitewe n’ubushobozi buke bw’abakinnyi benshi bari mu ikipe kuri ubu.

Gakwaya yagize ati: “Ikipe ntako imeze, nta muntu utabibona. Umufana wa Rayon Sports cyangwa undi wese ukurikira umupira w’amaguru, arabibona ko Rayon Sports dufite uyu munsi ari ikipe iri hasi.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi bari mu ikipe baciriritse, bityo bikaba bisaba kongeramo imbaraga nyinshi, cyane ko hagiye kwegera igihe cyo kugura abakinnyi bashya.

Yongeyeho ko ubuyobozi bwashyize imbaraga mu nzego zitandukanye zirimo abatoza n’abayobozi, ariko bigasanga hakiri inzitizi nyinshi zirimo ubushobozi buke bw’amafaranga.

 “Ntabwo byoroshye, ariko buri mufana wese akwiriye kubyumva no kubyitaho.”

Mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye, Rayon Sports yahise itandukana n’umutoza Afahmia Lotfi, ihitamo guha amahirwe Umufaransa Bruno Ferry, ufite ubunararibonye mu mupira w’amaguru wo ku Mugabane wa Afurika.

Gakwaya yasobanuye ko Ferry yatoranyijwe mu batoza bake bari basigaye mu madosiye ya nyuma, bitewe n’uko amaze imyaka myinshi atoza amakipe yo muri Afurika, haba muri RDC, Tanzania ndetse na Angola.

Ati: “Azi umupira wo muri Afurika, twumvise ari we Rayon Sports yari ikeneye. Icy’ingenzi ubu ni ukumuha umwanya akagaragaza ubushobozi bwe.”

Ku rundi ruhande, Rayon Sports iri no mu biganiro bya nyuma n’umunya-Uganda Muhammed Ssenoga Kagawa, mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi. Ibi birakorwa mu gihe Gikundiro yitegura guhura na Gorilla FC ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Rwanda Premier League.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru