Connect with us

Amakuru

APR FC iri kwifuza gusinyisha rutahizamu wa Simba SC

Ikipe ya APR FC ikomeje ibikorwa byo gushaka abakinnyi bashya izifashisha mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino, aho amakuru aturuka muri Tanzania avuga ko yamaze kwinjira mu biganiro bijyanye no gusinyisha umukinnyi wa Simba SC, Joshua Mutale.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania byatangaje ko APR FC yifuza uyu rutahizamu ukomoka muri Zambia, usatira anyuze ku mpande, ukaba uzwiho umuvuduko n’ubuhanga mu guca ku ruhande agatanga imipira ivamo ibitego.

Mutale, ufite imyaka 23, amaze kwigaragaza muri Simba SC n’ubwo atatangiye ahabwa umwanya uhagije.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Simba SC yari yashatse gutiza uyu mukinnyi mu ikipe ya Singida Black Stars, ariko Mutale arabyanga avuga ko atatizwa, keretse amasezerano ye yaba aseswe akigendera. Icyo gihe byari byarafashwe nko kudahuza ibitekerezo hagati y’impande zombi.

Nyuma y’igihe gito, uyu mukinnyi yarahagumye arakora cyane, arwanira umwanya mu ikipe ya Simba SC, ku buryo yatangiye kubona iminota yo gukina ndetse rimwe na rimwe akabanzamo.

INDI NKURU WASOMA :Rayon Sports yemeye ko iri mu bihe bikomeye

Ibi ni byo amakuru aturuka hafi y’uyu mukinnyi avuga ko byatumye APR FC ibona icyuho cyo kumwegereza, imubwira ko yiteguye kumuha amahirwe mashya mu Rwanda.

Amakuru dukesha Isimbi avuga ko APR FC yamaze kwegera Simba SC, harebwa niba yakwemera kurekura uyu mukinnyi akazajya mu Rwanda muri Mutarama 2026. Ibi byashoboka cyane kuko Mutale asigaje amezi atandatu gusa ku masezerano ye.

Joshua Mutale yinjiye muri Simba SC mu mwaka wa 2024, asinya amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Power Dynamos yo muri Zambia, ikipe yari amazemo imyaka ine yitwara neza.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru