Connect with us

Amakuru

Itoroshi muri Rayon sports : Imvune ,umutoza mukuru ndetse na rutahizamu mushya 

Mu gihe Rayon Sports yari yatangiye kongera kubona akanyamuneza nyuma yo gusubirana bamwe mu bakinnyi bayo bari bamaze igihe mu mvune, ibyishimo byayo ntibyatinze, kuko yahise ihura n’indi mbogamizi ikomeye.

Iyi kipe ikunzwe na benshi yongeye kubura rutahizamu Aziz Bassane wari umaze igihe agaragaza akamaro gakomeye mu busatirizi bwayo.

Kuva shampiyona yatangira, Rayon Sports ntiyigeze igira amahirwe yo gukoresha abakinnyi bayo bose icyarimwe, ahanini bitewe n’imvune zagiye ziyibasira.

Icyakora, hari icyizere cyari cyatangiye kugaragara nyuma y’uko Ndikumana Asman akize imvune, agasubira mu kibuga, ndetse na Fall Ngagne na we agatangira imyitozo, bigaragaza ko ashobora kugaruka vuba mu kibuga.

Ibyo byishimo ariko byahise bisimburwa n’impungenge, ubwo Aziz Bassane yagiraga imvune ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Bugesera FC.

Ku munota wa 49 w’uwo mukino, Bassane ntiyabashije gukomeza, asimburwa na Ndikumana Asman. Nyuma y’isuzuma ry’ibanze, byagaragaye ko yagize imvune y’ukuboko ishobora kumumaza igihe adakina, ibintu byahise bituma atangira kwitabwaho n’abaganga b’ikipe.

Mu rwego rwo gushaka ibisubizo byihuse, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gushaka uko bwakomeza kongerera imbaraga ubusatirizi.

Ni muri urwo rwego iyi kipe yamaze kumvikana na rutahizamu w’Umugande Muhammad Ssenoga Kagawa, wahoze akinira Express FC.

INDI NKURU WASOMA:FERWAFA yashyizeho abagomba kuyifasha mu bukemurampaka

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yamaze kugera mu Rwanda, aho ategerejwe kurangiza ibiganiro byose kugira ngo atangire gukinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2025–2026.

Ku bijyanye n’abatoza, Rayon Sports yamaze kwemeza Lomami Marcel nk’umutoza wungirije, mu gihe igitegereje umutoza mukuru, Umufaransa Bruno Ferry.

Kugeza ubu, Gikundiro iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17, mu gihe Police FC iyoboye urutonde n’amanota 26.

Ibi byose bigaragaza ko Rayon Sports ikeneye gukemura byihuse ikibazo cy’imvune n’imyiteguro, niba ishaka kuguma mu makipe ahatanira igikombe.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru