Connect with us

Imikino

BK ARENA Volleyball Cup : Amakipe ya APR yageze ku mukino wa nyuma

Amakipe ya APR na Police mu cyiciro cy’abagore, ndetse na Gisagara na APR mu cyiciro cy’abagabo, yageze ku mikino ya nyuma y’irushanwa rya BK ARENA Volleyball Cup, riri kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Iri rushanwa ryateguwe na BK ARENA rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona ya volleyball, nyuma y’uko imikino ibanza yasojwe mu cyumweru gishize.

Mu cyiciro cy’abagore, iri rushanwa ryitabiriwe na APR WVC, Police WVC, Kepler WVC na RRA WVC. Umukino wabimburiye indi wa ½ wahuje APR na RRA, aho APR yitwaye neza cyane itsinda RRA amaseti 3-0 nta nkomyi.

Uwo mukino wagaragaje ubunararibonye bwa APR n’ubwumvikane mu bakinnyi bayo, bituma ihita ikatisha itike ya nyuma.Undi mukino wa ½ mu bagore wahuje Police WVC na Kepler WVC.

Police nayo ntiyazuyaje, itsinda Kepler amaseti 3-0, bituma ihura na APR ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu. Iyi finali yitezwemo ishyaka rikomeye, cyane ko aya makipe asanzwe ahanganye no mu yandi marushanwa atandukanye.

Mu cyiciro cy’abagabo, amakipe yitabiriye ni Gisagara VC, Police VC, Kepler VC na APR VC. Ikipe ya Gisagara yageze ku mukino wa nyuma itsinze Police VC biyoroheye amaseti 3-0, umukino waranzwe n’ukwihuta n’imbaraga za Gisagara, by’umwihariko mu gutsinda no mu bwugarizi.

APR VC nayo yabonye itike ya nyuma itsinze Kepler VC amaseti 3-1, mu mukino wari urimo guhatana cyane. Nubwo Kepler yagerageje kwitwara neza, APR yakomeje kugaragaza ubuhanga n’ubunararibonye biyifasha kugera ku ntego yayo.

INDI NKURU WASOMA :Handball : Police yanyagiye APR ihita ifata umwanya wa mbere

Imikino ya nyuma yose iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza, muri BK ARENA, ahateganyijwe kwakira abafana benshi ba volleyball.Nyuma yo gutsinda POKICE VC muri shampiyona Gisagara yayisubiriye

Gahunda y’imikino ya nyuma:

Imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu (Bronze Medal Games):

  • Abagore: Kepler vs RRA – saa 14:00
  • Abagabo: Police vs Kepler – saa 16:00

Imikino ya nyuma (Finals):

  • Abagore: APR vs Police – saa 18:00
  • Abagabo: Gisagara vs APR – saa 20:00Abafana ba volleyball bo bamaze kuyisobanukirwa

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino