Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi [Fifa], yatangaje ko imaze kwakira ubusabe burenga miliyoni eshanu bw’abashaka kugura amatike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kuva icyiciro gishya cyo kuyagurisha cyashyirwa hanze ku wa Kane ushize.
Ibi bibaye mu gihe hari impaka nyinshi n’ukutishimira ibiciro byayo byazamuye amarangamutima y’abafana hirya no hino ku isi.Nk’uko Fifa ibivuga, abafana baturutse mu bihugu birenga 200 ni bo bamaze gusaba amatike, umukino uri gukurura benshi ukaba ari uzahuza Colombia na Portugal uzabera i Miami ku wa 27 Kamena 2026.
Hari n’indi mikino iri mu ya mbere ikunzwe cyane, irimo Brazil izakina na Maroc, Mexique ikina na Koreya y’Epfo, Ecuador ikina n’u Budage, ndetse na Scotland izakina na Brazil.
Nubwo hari iyi nyota ikomeye yo kureba iyi mikino, ibiciro by’amatike byateje impaka zikomeye. Ihuriro ry’abafana b’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FSA) ryavuze ko ibi biciro bihanitse cyane, rishyigikiwe n’andi mashyirahamwe y’abafana ku mugabane w’u Burayi.
INDI NKURU WASOMA :RPL :Police FC yakomeje kuyobora urutonde nyuma yo gutsinda Gasogi FC
Amatike yo mu matsinda yamaze kuzamuka inshuro zigera kuri eshatu ugereranyije n’Igikombe cy’Isi cya Qatar mu 2022, mu gihe itike ihendutse yo ku mukino wa nyuma igura hafi amapawundi 3,119.
FSA yasabye ko igurishwa ry’amatike ryahagarara by’agateganyo kugira ngo habanze ibiganiro na Fifa ku politiki y’ibiciro. Yanahamagarariye amakipe n’amashyirahamwe y’ibihugu guhagurukira abafana bayo, kuko ari bo shingiro ry’umukino w’umupira w’amaguru.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryemereye abafana ko rizageza kuri Fifa uburakari bwabo, cyane ko hari inama ya Fifa Council iteganyijwe kubera i Doha mu cyumweru gitaha.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari icya mbere kizitabirwa n’ibihugu 48, kikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.
INDI NKURU WASOMA:Enzo Maresca yavuze ku mvune ya Cole Palmer mbere yo guhura na Everton