Ikipe ya Al-Merrikh yo muri Sudani ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kubona intsinzi ya kane yayo itsinze Marine FC igitego 1–0, mu mukino wakinirwaga imbere y’abafana batageze ku 150 kuri Kigali Pelé Stadium.
Al-Merrikh yinjiranye ibibazo mu mukino kuko itari ifite bamwe mu ngenderwaho barimo Sibomana Sultan Bobo wari mu kababaro ko gupfusha Se ndetse na Vingile Ndombe Menayame wari wahagaritswe n’amakarita atatu y’umuhondo ;ibi byatumye Umutoza Rwasamanzi Yves akora impinduka.
Marine FC ni yo yatangiye neza, ibona uburyo ku munota wa mbere ubwo umupira wahinduwe na Muganuza Jean Pierre wageze kuri Nizeyimana Mubarakh, ariko ashyizeho umutwe ujya hanze gato.
Iyi kipe y’i Rubavu yakomeje gusatira ibinyujije ku basore bayo bo ku mpande Ishimwe Kevin, Nyarugabo Moïse na Bizimana Ibutihadji ariko basatira babo nta buryo babashije kubyaza umusaruro.
Nyuma y’iminota 15 Marine iri hejuru, Al-Merrikh yatangiye kwiyubaka maze ku munota wa 18 Daba Sogoba atera umupira muremure ufatwa na Daouda Ba wari wihuse cyane, acika ba myugariro ba Marine maze atera ishoti rikomeye ryo hasi ryahise rihinduka igitego cyonyine cyabonetse muri uyu mukino.
Al-Merrikh yabonye andi mahirwe ku munota wa 32 binyuze kuri Randriamanampiso Nicolas, ariko umunyezamu Irambona Vally arawuramira. Nyuma gato Mbonyumwami Thaiba ananirwa gukuramo umupira wari watewe nabi n’abarinzi ba Al-Merrikh.
Mu mpera z’igice cya mbere, Al-Merrikh yabonye igitego cyari cyabaye nk’ikirangiye ubwo Fenohasina Gilles Razafimaro yaterezaga mu izamu umupira waturukaga kuri Daouda Ba, ariko Mukire Confiance awukuriraho ku murongo.

INDI NKURU WASOMA:Saudi Pro League irifuza gusinyisha Mohammed Salah
Igice cya kabiri cyatangiye Marine ikora impinduka eshatu, ariko ntizihindure byinshi. Al-Merrikh yakomeje gucana umuriro binyuze kuri Obino Chisala na Razafimaro, ariko Irambona Vally akomeza kubakiza uku kwataka.
Iyi ntsinzi yahaye Al-Merrikh amanota 12 mu mikino 6, mu gihe Marine yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 18 mu mikino 11.
Ku Cyumweru Marine izakira Kiyovu Sports, naho Al-Merrikh yakire Amagaju FC.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm