Umutoza mukuru wa Bugesera FC, Camarade Banamwana, yatangaje ko yizeye ko ikipe ye ishobora kongera kwitwara neza nk’uko yabikoze itsinda Al Merrikh, ubwo bari buze kuba bakina na Al Hilal kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza, kuri Kigali Pele Stadium.
Al Hilal iri kwitwara neza muri iyi minsi, kuko imaze gukina imikino itatu ya shampiyona idatsinzwe, harimo n’intsinzi yo kuri uyu wa Mbere itsinze Mukura VS ibitego 2–0, n’ubwo yakinaga iminota isaga 75 ari abakinnyi 10 gusa.
Banamwana yemera imbaraga n’imikorere y’iyi kipe yo muri Sudani, ariko akavuga ko Bugesera FC na yo yiteguye gutungura aba banya-Sudani.
Banamwana yavuze ati :“Turabazi ko ari ikipe ikomeye. Reba abakinnyi babo, ntiwamenya ngo uri buze kubona nde mu kibuga cyangwa ngo nde ni umusimbura. Barateguwe neza kandi bakina neza imbere y’izamu. Natwe rero tugomba gufungura umukino wacu neza no kubyaza umusaruro amahirwe tubona. Tuzaba twiteguye icyo kibazo.”
INDI NKURU WASOMA:RPL : Darko Novic na Al-Merrikh bongeye gutangira ubutumwa kuri Marines FC
Yakomeje avuga ko imyiteguro imeze neza kandi ko nta gihindutse bazinjira mu mukino bafite icyizere:“Twakoze imyitozo ihagije, abakinnyi bari mu bihe byiza. Nta kintu na kimwe turimo gufata nk’agasuzuguro imbere ya Al Hilal.”
Nubwo yubaha Al Hilal, Banamwana avuga ko batayitinya, ndetse ko intego ari ukongera gutangaza abantu nk’uko byagenze batsinda Al Merrikh. Bugesera FC igeze ku mwanya wa 12 n’amanota 10.
Mu wundi mukino uteganyijwe kuri uyu munsi, Amagaju FC ari ku mwanya wa 11 arakira Rutsiro FC ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona.
Umukino uratangira ku isaha ya 18:00 PM kuri Kigali Pele Stadium.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm