Connect with us

Amakuru

Turikiya yafunze abarimo abakinnyi ba Galatasaray kubera ‘Betting’

Urukiko rwo muri Turikiya rwatangaje ko rwafunze abantu 20 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gutega ku mikino byakomeje kugaragara mu byiciro bitandukanye bya shampiyona z’umupira w’amaguru, birimo na Turkish Süper Lig.

Aba bafashwe barimo abakinnyi bakomeye, abayobozi b’amakipe ndetse n’abandi bafatiwe mu iperereza ryagutse rimaze iminsi rikorerwa muri iki gihugu.

Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru Anadolu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Ukuboza 2025, yemeza ko gufatwa kw’aba bantu gukurikiye icyemezo cy’abashinjacyaha giheruka gusaba ko abantu 46 bafungwa by’agateganyo.

Muri bo harimo abakinnyi, abayobozi b’amakipe, abanyamakuru n’umusifuzi, bose bakekwaho kubigiramo uruhare.

Mu bafunzwe vuba aha harimo Metehan Baltaci ukinira Galatasaray, Mert Hakan Yandaş wa Fenerbahçe SK n’uwahoze ayobora Adana Demrispor, Murat Sancak. Aba bose bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo batangire kubazwa ku byaha bakekwaho.

Baltaci, nk’uko Anadolu ibivuga, yemereye urukiko ko yigeze gutega ku mikino igihe yakinaga mu ngimbi, ariko ashimangira ko kuva yazamurwa mu ikipe nkuru ya Galatasaray atongeye kubikora.

INDI NKURU WASOMA:FIFA yatangaje impinduka zigomba kubahirizwa mu gikombe cy’Isi cya 2026

Futbolda bahis soruşturması... 20 kişi tutuklandı: Aralarında Mert Hakan  Yandaş, Metehan Baltacı ve Murat Sancak da var! - Son Dakika Spor Haberleri  | Cumhuriyet

thumbs-b-c-a006a53281b351afb2739778fb84ff4c.jpg

Ku ruhande rwa Yandaş, ikinyamakuru Sabah cyatangaje ko uyu mukinnyi ahakana ibyo aregwa byose, avuga ko nta na rimwe yigeze yivanga mu bikorwa byo gutega ku mikino.

Iri perereza ryagutse ryari ryatangiye gukaza umurego mu kwezi gushize, igihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turikiya ryahagarikaga abasifuzi 149, nyuma yo kugaragara ko bamwe mu basifura mu cyiciro cy’ababigize umwuga bari mu bikorwa byo gutega ku mikino.

Kuri ubu, hakomeje gufatwa abarenga umunani barimo n’umuyobozi w’ikipe yo mu cyiciro cya mbere, ndetse hanahagarikwa abakinnyi 1024 bo mu byiciro bitandukanye. Gusa kugeza ubu, urukiko ntiratangaza itariki yindi y’iburanisha, mu gihe iperereza rikomeje kwaguka ku rwego rwo hejuru.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru