Nyuma y’aho FERWAFA ishyiriye ahagaragara itariki y’umukino wa Super Cup uteganyijwe guhuza APR FC na Rayon Sports, amakimbirane asanzwe agaragara hagati y’aya makipe yongeye kuzamuka ubwo APR FC yatangazaga amagambo yakiriwe n’abafana ba Rayon nk’ukubishongoraho.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryamenyesheje abakunzi ba ruhago ko Super Cup izakinwa tariki ya 10 Mutarama 2026.
Uyu mukino isanzwe ari uwo guhuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro, ariko kuri iyi nshuro byahindutse nyuma y’uko APR FC yegukanye ibikombe byombi mu mwaka wabanje. Bivuze ko igomba gucakirana na Rayon Sports yabaye iya kabiri muri shampiyona.
Nti byatinze, APR FC imaze kumenya amakuru, yahise ishyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwafashwe nk’ubwo kwishongora kuri mukeba.
Mu magambo atavuzweho rumwe n’abakunzi ba Rayon Sports, APR FC yagize iti: “Mubibutse ko uwabatsinze ejobundi ntaho yagiye.”
Ni amagambo yahise yibutsa benshi ko mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025–2026, APR FC yari yanyagiye Rayon Sports ibitego 3–0, umukino wakunze kugarukwaho cyane nk’uwababaje abafana ba Rayon Sports.
INDI NKURU WASOMA:Rutahizamu w’u Bwongereza yatawe muri yombi nyuma yo kurwana mu kabari
Ku rundi ruhande, abafana ba Rayon Sports ntibakirije neza ubu butumwa, bamwe babufata nko gushaka gushyira igitutu ku mukino utarakinwa, abandi bakavuga ko APR FC iri kwishimira intsinzi ishobora guhindurwa mu minota 90 y’umukino wa Super Cup.
Hari n’abibutsa ko aya makipe yombi iyo ahuye ibintu bihinduka, bityo ko Super Cup uzaba ari undi mukino utandukanye n’iw’umunsi wa 7.
Ku ruhande rwa APR FC, bakomeje imyitozo isanzwe ariko yihariye ikigamije gukomeza kwiyubaka hagati mu kibuga no kongera imbaraga z’abataha izamu.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, amakuru ava imbere mu ikipe avuga ko icyo bashyize imbere ari uko bazinjira mu mukino badafite igitutu, ahubwo bagakina basubiza ibintu ku murongo, bagaharanira kwibagiza abafana ibyabaye mu byumweru biheruka.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c