Real Madrid yaraye itunguwe na Celta Vigo muri La Liga, itsindwa mu mukino warangiye ari abakinnyi icyenda mu kibuga, bituma igitutu ku mutoza Xabi Alonso kirushaho kwiyongera.
Ni indi ntsinzi yabuze ku ikipe y’i Madrid imaze iminsi ititwara neza, kuko mu mikino itanu iheruka muri shampiyona batsinze umwe gusa. Ubu baracyari inyuma ya Barcelona amanota ane.
Nyuma y’umukino, Alonso yagize ati: “Turababaye twese. Si ko twifuzaga gukina, si ko twifuzaga kurangiza umukino. Ariko ni amanota atatu gusa, tugomba kureba uko twabyitwaramo neza vuba.”
Yongeraho ko umukino wa Champions League bahura na Manchester City ku wa Gatatu ushobora kubafasha kwikuramo mu cyo yise umwijima barimo.
Celta yayoboye w’umukino mu minota irindwi gusa nyuma y’igice cya kabiri, ubwo Williot Swedberg winjiye asimbura yatsindaga igitego cyiza yohereza mu mwanya muto mu izamu. Uko iminota yanyuraga niko Real yakomezaga guhura n’ibibazo bikomeye: Fran García yahawe amakarita abiri y’umuhondo mu minota ibiri gusa, ikipe isigara ari 10.
Mu minota ya nyuma, ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Álvaro Carreras na we yahanwaga amakarita abiri akurikirana kimwe kubera kunenga umusifuzi, ikindi kubera amagambo mabi bituma Real isigarana abakinnyi icyenda.
Ako kanya, Swedberg yongeye kubahagurutsa abafana ba Celta Vigo atsinda icya kabiri, maze Celta yandika amateka: ni ubwa mbere ibashije gutsinda Real Madrid muri La Liga kuva mu 2014.
Ibyago byarushijeho kwiyongera kuri Real ubwo Éder Militão yavunikaga mu minota ya 23, mu gihe Trent Alexander-Arnold na we aherutse kujya hanze y’ikibuga amezi abiri kubera imvune.
Ibi byose byiyongereye ku mahirwe menshi ikipe yabonye, harimo ay’Arda Güler wateye hanze gato ndetse na Kylian Mbappé washotse umupira ujya hejuru gato y’igiti cy’izamu.
Mu cyumweru gishize, Alonso yemeye ko yagiranye ibiganiro na Perezida Florentino Pérez ku bibazo by’ikipe, ndetse no muri uyu mukino yabonye ikarita y’umuhondo mu makimbirane yakomeje kugaragara muri Santiago Bernabéu.
Ubu umutima wa Real werekejwe kuri Champions League, aho bazakira Manchester City ku wa Gatatu saa mbili z’ijoro ku isaha ya GMT ;umukino ushobora gukomeza kubasubiza mu murongo cyangwa ugakaza igitutu kuri Xabi Alonso.