Impaka ni zo zabyutse zivugwa kuri iki cyumweru nyuma yuko kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona ya 2025–2026,umusifuzi Nshimiyimana Remy Victor yanze igitego Byiringiro Lague yatsinze kuri Coup Franc [kufura].
Ibyabaye byatangiye ku munota wa 40, ubwo Police FC yabonaga kufura ku ikosa Niyomugabo Claude yakoze. Byiringiro Lague, wari uhagaze neza kuri uwo munsi, yahise atera uwo mupira ujya mu izamu, awuboneza mu rushundura neza.
Ariko mbere y’uko ibyishimo biramba, umusifuzi wo hagati n’uwo ku ruhande berekanye ko icyo gitego yacyanze bahita bagaragaza ko byari ugutereka imbere y’izamu, atari igitego.
Nyuma yaho ,abo basifuzi bemeje ko Remy Victor yari yasifuye Indirect Free Kick, bivuga ko uwo mupira wagombaga kubanza gukorwaho n’undi mukinnyi mbere yo kujya mu izamu. Ni nacyo cyatumye azamura akaboko.
INDI NKURU WASOMA:Agahinda ka Mo Salah yatewe nibyo Liverpool iri kumukorera
Kugira ngo icyo gitego cyemerwe, byasabaga ko umukinnyi wo ku rukuta cyangwa undi uri mu kibuga agomba kuba yawukozaho mbere, ariko ibyo ntibyabaye. Nta mukinnyi n’umwe wa APR FC cyangwa Police FC wakoze ku mupira, bituma igitego kiburizwamo.
Ku rundi ruhande, ikosa Niyomugabo Claude yakoze na ryo ryasobanuwe na Remy Victor. Uyu musifuzi yabwiye ikinyamakuru Isimbi ko abakinnyi iyo baryamiye umupira cyangwa bakawufata mu buryo buhungabanya imigendekere y’umukino, baba batumye utakomeza, bityo hakavamo Indirect Free Kick.
Ni na ko byagenze, kuko Claude yituye hasi afashe umupira, bituma abakinnyi ba Police FC babura uko bawukina.
Umukino warangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu, maze amakipe yombi agabana inota rimwe ku busa ku busa.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week49#/app/offer/top