Connect with us

Featured

Yannick Mukunzi yatandukanye n’ikipe yaramazemo imyaka 6

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Mukunzi Yannick abinyujije kuri Instagram ye, Yavuzeko yatandukanye na Sandvikens IF yo muri Sweden,Yari amazemo imyaka 6 ayikinira.

Mukunzi Yannick kuri Instagram yagize ati “ Nishimiye gufata uyu mwanya nshima minute ku mutima buri muntu muri iyi Club, Kuva ubwo nazaga 2019, Mwaranyakiriye, Muranyizera, Ibi byatumye ari urugendo nta kwibagirwa.

”Ntabwo binyoroheye kuvuga murabeho, Kubera ko imyaka namaze muri Sandvikens IF yaje kumbera nk’Umuryango w’Ukuri, Urwibutso,Imbaraga, Guhuza twubakanye bizahora mu mutima wanjye.

INDI NKURU WASOMAhttp://Al Hilal yahaye isomo Gasogi ya KNC, Babona amanota 3 ya mbere

”Ubuyobozi, Abatoza, Abo twakinanye, Abafana na buri umwe wari ugize uyu muryango, Ndabashima cyane kubw’Urukundo, Icyizere, N’Ibihe byiza twagiranye.

”Ibyo nzerekezamo, Nize buri kimwe mbona n’ubunararibonye, Ndifuriza Iyi kipe gutsinda no gutera imbere”.

Mukunzi Yannick kandi asoza gutanga ubwo bitumwa yashimiye Sandvikens IF kubwa buri kimwe, Aca amarenga ko naho agiye kwerekeza naho hamenyekana vuba aha.

Mukunzi Yannick afite imyaka 30 y’Amavuko, Mu Rwanda yakiniye ikipe ya APR Fc ari naho yazamukiye mu irerero ryiyo kipe, Yaje kuyivamo yerekeza muri Rayon Sports 2017, Yafashije kwandika amateka na Rayon Sports yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2018, 2019 nibwo yavuye muri Rayon Sports yerekeza muri Sandvikens IF yakiniraga kugeza ubu.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week49#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Featured