Umunya-Burkina Faso ukina hagati muri APR FC, Memel Raouf Dao, yongeye kugaruka mu myitozo nyuma y’amezi hafi abiri yari amaze hanze y’ikibuga kubera imvune yagize ku kirenge.
Ni inkuru yishimiwe cyane mu imbere mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu, cyane ko uyu mukinnyi ari umwe mu nkingi za mwamba umutoza Abderrahim Talib yifashishaga mu mikino ikomeye yakinnye mbere yo kuvunika.
Dao yavunikiye mu mukino APR FC yanganyijemo na Mukura Victory Sports ku wa 19 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuva icyo gihe ntiyigeze asubira mu kibuga, ahubwo agakora imyitozo yihariye yo kumufasha gukira vuba no kongerera imbaraga z’amaguru.
Abari bazi uko yari yagize uburemere bw’imvune bemeza ko kongera kumubona mu myitozo rusange ari ikimenyetso cyiza ku ikipe ikiri guhigira kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Kugaruka kwe mu kibuga kuje mu gihe APR FC iri kwitegura umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona utarakiniwe igihe izahuramo na Etincelles FC, uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza 2025.
Ni umukino ushobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura uko urutonde ruhagaze, cyane ko APR FC irimo gukurikira amakipe ayirusha amanota make.
INDI NKURU WASOMA :Uko inama za KNC zafashije Saint Eloi Lupopo imbere ya Al Hilal Omdurman
Uretse Dao, APR FC iherutse no kugarura rutahizamu Djibril Ouattara nawe wari warasibye imikino itari mike kubera imvune.
Aba bombi ni bamwe mu bakinnyi umutoza Talib akunze kugaragaza ko bubaka umwihariko w’imikinire ye, cyane mu mikino ikenera ubwenge bwo hagati no kurangiriza mu izamu amahirwe abonye.
Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 15, nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 1–1 mu mukino uheruka.
Etincelles bazahura yo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 7, bigatuma umukino uba ufite isura irimo igitutu ku mpande zose: APR FC ishaka kuzamuka ku rutonde, naho Etincelles igashaka gutangira kwivana mu myanya mibi.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c