Connect with us

Imikino

Premier League : Joshua Zirkzee afashije Manchester United kwitwara neza

Manchester United yongeye kwikamata mu mukino wari ukomeye wabereye kuri Selhurst Park, itsinda Crystal Palace ibitego 2–1 nyuma yo kuba yari yarangije igice cya mbere iri inyuma.

Ni intsinzi yagaruye ikipe ya Ruben Amorim mu myanya itandatu ya mbere muri Premier League, inasoza urukurikirane rw’imikino itatu itabona amanota atatu.

Igitego cya Jean-Philippe Mateta cyaturutse kuri penaliti yatewe kabiri cyahaye Palace icyizere mu gice cya mbere cyari cyigaruriwe n’iyi kipe y’i London.

Mu gice cya kabiri rutahizamu Joshua Zirkzee, wari wanenzwe cyane nyuma yo kudatanga umusaruro mu mukino batsinzwe n’Everton yari yasoje ari abakinnyi 10, ni we wabimburiye abandi.

Ku munota wa 54, uyu rutahizamu yarekuriye ku ruhande ishoti rikomeye ryananiye gukurwamo n’umunyezamu Dean Henderson, ahita yishyura igitego abafana ba United bari bamaze igihe bategereje kubona kuri Selhurst Park.

INDI NKURU WASOMA :Thomas Frank yifatiye ku gahanga abakomeje gutuka umuzamu we

Mason Mount, utari worohewe n’imvune mu mezi ashize, yaje kugaragaza ko akiri umukinnyi w’umukino ukomeye. Ku mupira muto Bruno Fernandes yacometse ubwo bateraga coup franc ku nkengero z’urubuga rw’amahina, Mount yateye umupira wubitse ujya mu gice cy’izamu Henderson adashobora kugeraho. Byahise biba 2–1, kandi United irushaho kuganza mu mukino.

Iyi ntsinzi ntigaragaza gusa gutsinda Crystal Palace—igaragaza n’uko Amorim ari gushaka kugarura icyerekezo n’ubutwari muri United. Ni ubwa mbere kuva muri Mutarama 2023 iyi kipe ibashije gutsindira kuri iki kibuga, kandi ifungura urugi rwo kwisubiza icyizere cy’abakunzi bayo mu gihe isiganwa ryo mu myanya ine ya mbere rikomeje kuba rirerire.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino