Mu ijoro ryo ku wa kane, umutoza wa Feyenoord , Robin van Persie yongeye kujya kugaruka mu bitangazamakuru bikomeye nyuma yo guha amahirwe umuhungu we Shaqueel van Persie gukina umukino wa mbere mu ikipe nkuru, mu mukino ikipe ye yatsindiwemo na Celtic mu mikino ya Europa League.
Yagize icyo abivugaho mu buryo bwumvikanisha ko icyemezo cye cyari icy’umutoza, atari icy’umubyeyi wasunitswe n’amarangamutima.
Shaqueel, w’imyaka 19, yanyuze mu ishuri ry’abato rya Manchester City mu myaka ibiri, mbere yo gukurikira inzira ya se akerekeza muri Feyenoord mu 2017.
Mu 2022 ni bwo yasinyiye iyi kipe amasezerano ye ya mbere nk’umukinnyi w’umunyamwuga. Kugeza mu 2025 yari amaze gutangwa nk’umwe mu bazamuka neza mu bato, ariko ataragera mu ikipe nkuru kugeza ku Cyumweru gishize ubwo yagaragaraga bwa mbere mu bakinnyi 18 bari ku mukino wa shampiyona batsinzwemo na NEC Nijmegen.
Nyuma y’iminsi ine gusa, Van Persie yamuhaye amahirwe yo gukina mu minota ya nyuma y’umukino wa Europa League batsinzwemo na Celtic.
Shaqueel yinjiye ku munota wa 81, ikipe ye itsinzwe 2-1, ariko ntiyabasha kugira icyo ahindura kuko nyuma gato Celtic bahise batsinda igitego cya gatatu.
INDI NKURU WASOMA:Basketball :Dore icyo bisaba ngo u Rwanda rwitegura Guinea rujye mu gikombe cy’isi
Robin van Persie yabigarutseho ati:“Icyo cyemezo nagifashe ndi umutoza, si ndi umubyeyi. Twari dukeneye igitego kandi Shaqueel ni umukinnyi ufite ubushobozi bwo gutsinda mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Yakomeje avuga ko nubwo nk’umubyeyi aba ashimishijwe n’ibihe nk’ibi, mu kazi aba akora inshingano z’umutoza nk’abandi bose.
Shaqueel, wavukiye i Londres, ntiyagize amahirwe menshi yo kwigaragaza uretse ishoti rimwe yatereye mu rubuga rw’amahina rwa Celtic, ariko ritagize icyo rihindura ku mukino.
Van Persie yanavuze ko hagati yabo bombi bemeranyije kera ko mu kazi bazajya babonana nk’umutoza n’umukinnyi, kandi ko babasha kubyubahiriza mu mucyo.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c