Connect with us

Amakuru

Darko Novic yakomoje ku byo gutwarira igikombe muri APR FC

Mu gihe shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka w’imikino yiyongereyemo amakipe abiri yo muri Sudani [ Al Hilal na Al Merreikh]  ,umutoza Darko Novic yatangaje ko atabasha kwemeza niba yari gutwara igikombe aramutse agumanye na APR FC.

Darko Novic yatoje APR FC mu mwaka ushize w’imikino, baza gutandukana bageze mu mikino ya nyuma. Nyuma y’aho, iyi kipe y’Ingabo yaje kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa mbere, yisubiza igikombe cya 2023/2024.

 Ku rundi ruhande, Novic yahise yerekeza muri Sudani, aho yahawe inshingano zo gutoza   muri Al Merreikh  ; ubu yanitabiriye shampiyona y’u Rwanda nka kipe z’abashyitsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo yabazwaga niba yari kuzegukana iki gikombe iyo aramuka akiri muri APR FC maze agahangana n’amakipe ayoboye muri Sudani, Novic yasubije asa n’ugira urwenya ariko anagaragaza ko atifuza gutanga igisubizo gihutiyeho.

Yagize ati:“Urashaka ko nkubwiza ukuri cyangwa…?” (aseka) “Ndi muri APR FC nkaba ndi imbere y’aya makipe amanota 20 mfite iyi kipe ya APR… [ahaha]. Ariko murabizi hano, buri mukino uba utandukanye. Rimwe na rimwe biba bigoye kugereranya imikino n’amakipe. Tuzareba ku rutonde, ariko icyo turwanira kandi twizeye ni ukuza mu makipe ya mbere.

INDI NKURU WASOMA:Amissi Cédric yasabye imbabazi abayovu

Aya magambo ye agaragaza uburyo uyu mutoza w’Umunya-Serbia yemera ko shampiyona y’u Rwanda ifite umwihariko mu myitwarire y’amakipe n’imivuduko y’imikino, bigatuma kuvuga ngo “nari kubigeraho” bihinduka amagambo yo guhubuka.

Kugeza ubu, Al Merreikh atoza yamaze gukina umukino wa shampiyona, aho yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2–0.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru