Connect with us

Amakuru

Amashirakinyoma ku bijyanye nuko Murenzi Abdallah ashaka kugarura Lotfi

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuba akajagari k’amakuru arebana n’ahazaza ha Rayon Sports, cyane cyane nyuma y’ishyirwaho rya Komite y’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.

Ikibazo cyibazwa na benshi ni kimwe: ese Murenzi yaba agiye gukomorera umutoza Afhamia Lotfi, uherutse gusezererwa mu buryo bwavuzwemo amakemwa?

Aya makuru yatangijwe nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku wa Gatatu, agaragaza Murenzi Abdallah mu Nzove ari kumwe na Habimana Hussein uzwi cyane nka Bubuni uhagarariye inyungu z’umutoza Lotfi.

 Ibi byahise bituma benshi bibaza niba hari ibiganiro bishya biri gutangira hagati y’impande zombi.Lotfi yasezerewe tariki ya 13 Ukwakira, ashinjwa umusaruro muke.

Nyuma y’ukwezi, yamenyeshejwe ko atazongererwa amasezerano. Gusa iki cyemezo ngo ntiyacyakiriye neza, kuko bivugwa ko yahise yegera FIFA arega Rayon Sports kuyirukana binyuranyije n’amategeko.

Ikindi cyavugishije benshi ni uko Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Muvunyi Paul itari ishyigikiye ugusezererwa kwa Lotfi, dore ko yanagize uruhare rukomeye mu kuzana uyu mutoza mu ikipe.

Ibi byatumye bamwe batekereza ko nyuma y’iseswa ry’inzego z’ubuyobozi zayoboraga iyi kipe ;bikozwe na RGB ku wa Kabiri, hashobora kubaho impinduka zirimo no gusubira ku byemezo bya komite yaherukaga.

Nyuma yo gushyirwaho kwa Komite y’Agateganyo, Murenzi Abdallah yahise yitabira imyitozo ya Rayon Sports ku wa Gatatu mu Nzove.

INDI NKURU WASOMA:Kiyovu Sports yatumijeho inteko rusange mu buryo budasanzwe

 Ariko ku mbuga nkoranyambaga igikomeje gukwirakwira ni amashusho amugaragaza ari kumwe na Hussein, benshi bahita babihuza no kuba hari ibiganiro bishya byo kumugarura.

Mu kiganiro Hussein yahaye itangazamakuru, yahakanye ko ibyo baganiriye bifitanye isano no kugarura Lotfi, ariko anemera ko ibiganiro byaba inzira iyo abishinzwe babyifuza.

Yagize ati: “Oya ntaho bihuriye n’ibya Lotfi. Niba babyifuza ko agaruka ngo dukureho ikirego, twabiganiraho tukareba ibishoboka. Ashobora no kutagaruka ariko tugumve ku buryo ikirego gikemuka. Gusa ibyo twavuganaga byari ibindi, si umupira.”Nkuko yabibwiye ISIMBI.

Hussein yanavuze ko kuba bari kumwe ari ibisanzwe kuko na mbere y’umupira bari inshuti zisangiye ibikorwa byinshi:
“Abdallah ni inshuti yanjye. Twari twirirwanye, ni njye wamuzanye mu modoka yanjye tuza mu Nzove. Dufitanye imishinga myinshi itari umupira.”

Abafana ba Rayon Sports bakomeje kwibaza uko ahazaza h’iyi kipe haza kuba hameze, cyane cyane ko mu mikino 8 ya shampiyona bamaze gukina bari ku mwanya wa 5 n’amanota 13, mu gihe Police FC iyoboye urutonde  n’amanota 21.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru